Mu gihe hirya no hino havugwa ubujura bukabije, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yavuze ko hafashwe ingamba zikomeye zigamije guhashya ibyo bikorwa.
CP Kabera yabwiye RBA ko abitwaza intwaro gakondo bagakomeretsa cyangwa bakica abaturage ko batazihanganirwa.
Ubujura bukomeje gufata intera aho abajura hirya no hino mu mujyi wa Kigali basigaye batema cyangwa bagakatisha inzembe abo bashaka kwambura ku manywa y'ihangu.
Mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, abajura bitwaje intwaro gakondo mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 11 Mata 2023, bateye umuturage inshuro ebyiri, bwa mbere batwaye amafaranga ibihumbi 600Frw nyuma baragaruka, aratabaza.
Uyu muturage tutavuga amazina ye ku mpamvu z'umutekano, yabwiye UMUSEKE ko abamwibye babanje bacukura inzu ye, maze baramucucura ntibagira icyo basiga.
Atuye mu Kagari ka Kabuguru II , Umudugudu w'Ubusabane, yabwiye UMUSEKE ko yatashye iwe mu ijoro asanga idirishya baryishe, bamaze kumwiba.
Ati 'Natashye nko mu saa tatu (21h00), nsanga abajura babomoye (basenye) batwaye imiguru nka 15 y'inkweto, batwara ibihumbi 600frw, batwara amapantaro nka 28, batwara n'isaha
Yakomeje avuga ko mu masaha yo mu rukerera nabwo bagarutse, ahita atabaza ndetse noneho ngo bari bitwaje intwaro gakondo.
Ati 'Bari bafite amaferabeto, turunevisi. Iyo babuze ibyo batwara nawe baragutwara, cyangwa iyo ushatse kubatesha.'
Polisi n'inzego z'ubuyobozi zahise zigera kuri uyu muturage ndetse Gitifu wa Rwazamenyo yemeje ko hagiye gukazwa ingamba mu gukumira ubujura.