Polisi yasabye ibigo byigenga bicunga umutekano kongera umubare w'abagore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023, ku biro bikuru bya Guardsmark Security Company, habereye igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya mbere cy'abasoje amasomo mu by'umutekano.

Ni igikorwa cyabimburiwe n'akarasisi k'abasoje amasomo bagera kuri 64. Aha harimo abagore 29 n'abagabo 35 bose baturutse mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.

CP Denis Basabose ageza ijambo nyamukuru ku bari bitabiriye uyu muhango yavuze ko umubare w'abari n'abategarugori ugomba kuba munini ugereranyije n'uko uhagaze ubu.

Yagize ati 'Biragaragara ko Guardsmark yateye intambwe ishimishije, gusa umubare w'abakobwa n'abasore ukwiriye kuba 50/50. Turashaka gukemura ikibazo cya hamwe usanga haza umwari cyangwa umutegarugori akabura umusaka.'

'Ni itegeko ryashyizweho ko buri hantu hose hazajya haba hari umuhungu n'umukobwa kugira ngo ibyo bigerweho.'

Yongeyeho ubuyobozi bugomba gukomeza kubahozaho ijisho bugakomeza no kubitaho babaha amasomo y'inyongera.

Aya masomo agitangira, abanyeshuri basaga 85 b'inyangamugayo nibo bari bemeye kuyafata, ariko uko iminsi yagiye ishira bamwe muri bo ntabwo babashije kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.

Aba basoje aya masomo bayatangiye tariki 20 Mutarama 2023, bibafata amezi atatu gusa kugira ngo babe bamaze gukarishywa mu bijyanye no gucunga umutekano kinyamwuga nk'uko amategeko ya Polisi y'u Rwanda areberera ibigo bishinzwe umutekano abiteganya.

Hifashishijwe abarimu b'abanyamwuga barimo abaturutse muri Police y'u Rwanda ndetse n'abahoze mu ngabo z'igihugu. Umuyobozi w'abarimu Vasco Butera, yasobanuye amasomo bahawe ndetse n'uko bayakiriye.

Yagize ati 'Ni abana batojwe bafite ikinyabupfura n'umuco ndetse bakunda n'Igihugu. Twabahaye amasomo y'akarasisi, tubigisha uko basaka, bigishwa uburyo bwiza bwo gutanga serivisi ndetse n'uburyo bwo kwirinda kandi tubereka uko bakoresha imbaraga ariko zitari iz'umurengera.'

'Ikintu duheraho ni ukumuhindura mu mitekerereze, akamenya gukoresha ubwenge cyane. Iyo bavuye iwabo bagomba gutandukana n'aho bakinjira mu kazi bagiye gukora.'

Umwe mu basoje amasomo witwa Nzeyimana Alexandre wahawe igihembo cy'uwitwaye neza mu mu masomo yahamije ko yiteguye kujya gusoza inshingano ze atanga serivisi nziza aho azakorera imirimo ye.

Umuyobozi wa Guardsmark Security Ltd, Denis Ndemezo yavuze ko ibikorwa byayo biri muri gahunda yo kwagura umutekano kuko ingabo ndetse na Polisi bitakwishoboza ako kazi.

Yagize ati 'Leta yashyizeho abacunga umutekano bigenga kugira ngo bayifashe kuwurinda kuko ntabwo hose bahabera icyarimwe. Niyo mpamvu dufatanya nabo kugira ngo tugere hose, birumvika harimo n'ubucuruzi ariko icy'ingenzi ni ukugira ngo Abanyarwanda muri rusange bagire umutekano.'

Nyuma yo gutanga izi mpamyabushobozi, Guardsmark Security Ltd irateganya gukomeza gutanga amasomo ya kinyamwuga no ku bandi bakozi bari mu kazi.

Guardsmark Security Ltd, ni ikigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano kigizwe n'abarinzi barenga 1000 barinda ahantu hatandukanye. Iki kigo kizobereye mu gutanga serivisi zo gucunga umutekano hifashishijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga.

Abarinzi 65 nibo basoje amasomo mu by'umutekano
Basaninyange Josiane yahembwe nk'umunyeshuri wa kabiri witwaye neza
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda rushyigikiye ibikorwa by'ibigo by'umutekano byigenga
CP Denis Basabose ysabye ibigo kongera umubare w'abari n'abategarugori
Umuyobozi wa Guardsmark Security Ltd, Denis Ndemezo yavuze ko intego zabo ari ukwagura umutekano
Vasco Butera, yavuze ko amasomo bahawe yabafashije kwitwara kongera ubumenyi bari basanganywe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasabye-ibigo-byigenga-bicunga-umutekano-kongera-umubare-w-abagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)