Premier League: Liverpool yitwararitse kuri N... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n'iminota 45  ubera kuri sitade ya Liverpool, Anfield. Abakinnyi 11 Liverpool babanje mu kibuga: Becker, Alexander-Arnold, van Dijk, Konaté, Robertson, Fabinho, Henderson, Jones, Salah, Diogo Jota na Gakpo.

Mu minota 15 ya mbere umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati cyane kurusha gusatirana ku mpande zombi. Bigeze mu minota 20 ni bwo abasore ba Liverpool batangiye gucurika ikibuga bacira umurongo aba Nottingham Forest, gusa nabo bacungira ku kwirukankana imipira. 

Abakinnyi 11 ba Nottingham babanje mu kibuga: Navas, Felipe, McKenna, Niakhaté, Mangala, Renan Lodi, Danilo, Williams, Gibbs-White, Awoniyi na Freuler.

Ku munota wa 34 Liverpool yashoboraga kubona Penariti ku mupira wari uzamuwe na Diogo Jota maze Moussa Niakhate awukozaho intoki ariko umusifuzi arasanza ntiyatanga penariti.

Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere Liverpool yarase uburyo bukomeye bugera kuri 2, hari aho Trent Alexander Arnold yazamuye kufura isanga Jota ashyize ku mutwe umupira unyura hejuru y'izamu gato ndetse kandi hari umupira Trent yabonye ahawe na Gakpo ariko agenda gake uramurengana.

Igice cya kabiri cyatangiye Liverpool ibona igitego cya 1 ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Trent Alexander Arnold maze umupira uragenda ukubita mu bitugu bya myugariro wa Nottingham Forest ugarukira Fabinho nawe ashyira ku mutwe umupira usanga Diogo Jota ahita atsinda igitego gutyo. 


Abasore ba Nottingham Forest bishimira igitego cya 1

Nottingham Forest bidatinze yahise itsinda igitego cyo kwishyura aho ku munota wa 51 Morgan Gibbs yazamuye umupira mwiza ashaka Neco Williams maze arekura ishoti rikubita ku birenge bya Ibrahima Konate maze umuzamu agiye kuwufata uranga ujya mu izamu. 

Nyuma y'iminota 3 gusa Liverpool yabonye kufura mu kibuga hagati maze izamurwa na Fabinho umupira uragenda usanga Jota awufungisha igituza ubundi arekura ishoti rihita ryerekeza mu nshundura igitego cyakabiri kiba kirabonetse. 

Ku munota wa 60 Liverpool yakoze impinduka 2 mu kibuga havamo Gakpo na Fabinho hinjiramo Núñez na Thiago wari amaze igihe yaravunitse.

Nyuma yuko Liverpool ibonye igitego cya 2 yakomeje gusatira ariko Navas agakora ibikomeye akuramo ibitego byabazwe, ku munota wa 67 Gibbs-White yarekuye ishoti ari mu rubuga rw'amahina maze Konate agerageza kurikuramo biranga ahita yitsinda igitego cya 2.

Nyuma y'iminota 3 gusa Liverpool yahise itsinda igitego cya 3 aho Trent Alexander Arnold yazamuye kufura maze Jota wari warariye ageregeza gushyira ku mutwe ntiyagera ku mupira uhita usanga Mohammed Salah atsinda igitego cya 3.

 Umukino warangiye Liverpool ibonye amanota 3, imibare yo kuza mu makipe 4 ya mbere itangira gushoboka. Kugeza ubu ikipe Newcastle United ya 4 irayirusha amanota 6 gusa.

Ikipe ya Liverpool ni iya 4 n'amanota 50 naho Nottingham Forest yo ni iya 19 n'amanota 27 ku rutonde rw'agateganyo muri Premier League.

Diogo Jota watsinze ibitego 2

Mohammed Salah yishimira igitego cya 3 yatsinze

Umutoza wa Nottingham Forest akomerewe n'imibare bitewe n'uko ikipe atoza ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128363/premier-league-liverpool-yitwararitse-kuri-nottingham-forest-itangira-kubara-imibare-ishob-128363.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)