Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2023 muri Kigali Convention Centre, aho iki kigo cyashimiye abakiliya bagize uruhare mu musaruro ushimishije cyagezeho mu mwaka ushize.
Ni igikorwa Prime Insurance yakoze nyuma y'iminsi mike ihembye abayifasha gucuruza serivisi z'ubwishingizi 20 bahize abandi.
Iyo mikorere ihamye ni yo yatumye mu mwaka wa 2022 iki kigo kizamura imisanzu y'abafata ubwishingizi ku kigero cya 43,2Â % ikagera kuri miliyari 18,1 Frw, ivuye kuri miliyari 12,6 Frw mu 2021.
Muri uwo mwaka kandi Prime Insurance yabashije kongera umubare w'amasezerano y'ubwishingizi ava ku 64.730 mu 2021 agera ku 74.473 mu 2022.
Ibyo byatumye mbere yo kwishyura imisoro, iki kigo cyunguka miliyari 3,3 Frw, nyuma yo kuyishyura cyunguka miliyari 2,2 Frw zivuye kuri miliyari 1,8 Frw mu 2021.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko nubwo gutanga serivisi nziza ari umuco wabo, batagarukira aho, ahubwo banashimira abakiliya bagira uruhare mu gutuma ibyo byose bigerwaho.
Ati "Tubatumira kugira ngo bamenye uruhare rwabo mu byo dukora. Amafaranga twatanze mu gutabara abagize impanuka agaragaza ko tutishimira gusa kunguka, ahubwo n'iyo bagize ibyago tubatabara mu gihe gitoya."
Iki kigo kivuga ko cyishyuye miliyari zisaga 8 Frw ku bijyanye n'impanuka abafashe ubwishigizi bagize.
Prime Insurance itanga ubwishingizi rusange nk'ubw'impanuka, ubw'urugendo bureba nk'uburwayi umuntu ashobora kugirira mu mahanga cyangwa umuzigo ukabura, n'ubwishingizi bw'ibintu runaka cyangwa inkongi.
Bagira kandi ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubwikorezi bw'ingendo zo mu mazi n'ubwishingizi bw'amafaranga, aho iyo umuntu agize impanuka atabarwa bitarenze amasaha 48 iyo yujuje ibisabwa.
Umwaka wa 2022 Prime Insurance yawufunze ifite amasezerano y'ubwishingizi agera ku bihumbi 44 y'ubwishingizi bwose, bibarwa nk'abakiliya bafite ariko bashobora no kwikuba kuko hari ubwo nk'ikigo gifata ubwishingizi burenze bumwe.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu (REG), kimaze igihe gikorana na Prime Insurance, Armand Zingiro, yashimye serivizi nziza z'ubwishingizi batahwemye kubaha.
Ati "Ntimwigeze mudutenguha na rimwe, ari yo mpamvu nshimira itsinda ryose rya Prime Insurance. Ni ukuri mukomereze aho kuko itandukaniro n'ibindi bigo ari serivisi nziza muduha."
Prime Insurance yashinzwe mu 1995 ari COGEAR Ltd. Mu Ukuboza 2011, COGEAR yashinze Prime Life Assurance Ltd igamije kubahiriza amabwiriza ya BNR yasabaga gutandukanya ubwishingizi bw'ubuzima n'ubundi busanzwe, ihabwa uburenganzira bwo gukora muri Gicurasi 2012.
Mu 2017, Prime Insurance Ltd na Prime Life Insurance Ltd byahindutse ibigo Nyarwanda, nyuma y'uko iki kigo cyari cyarazahajwe n'ibihombo, aho cyageze n'aho kitemerewe gutanga serivisi z'ubwishingizi.
Byusa ati 'Nyuma y'ibyo bibazo byose ntitwacitse intege, aho umwaka wa 2022 twawufunze turi aba kabiri mu bigo byose byo mu Rwanda by'ubwishingizi ku bijyanye n'inyungu byungutse, no ku mwanya wa kane mu byinjije amafaranga y'ubwishingizi yose.'
Avuga ko ari umusaruro w'ubuyobozi bwiza no kugira icyitegererezo ubuyobozi bw'igihugu ku bijyanye no kudaheranwa, babifashijwemo n'abakiliya.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Haguma Murashi Eugene yasabye abakiliya babo gukomeza kugira imikoranire myiza kugira ngo bunguke ariko na bo ibikorwa byabo byishingirwe.
Ati 'Mwarakoze cyane kuba mwarabaye inyuma ya Prime Insurance muri uru rugendo, kandi na n'ubu ndabasaba ko muzakomeza kubana natwe kugira ngo dukomeze kwesa imihigo.'
Kugeza ubu Prime Insurance ifite amashami atandukanye arimo 32 yo mu Mujyi wa Kigali, 12 yo mu Ntara y'Iburasirazuba, atanu yo mu Ntara y'Amajyepfo, umunani yo mu Ntara y'Iburengerazuba n'ane yo mu Ntara y'Amajyaruguru. Aha hiyongeraho aba-agents 63.
Iki kigo kandi gifite abacuruza ubwishingizi bikorera ku giti cyabo bazwi nk'abahuza mu bwishingizi basaga 220 n'ibigo yahaye gukora mu izina ryayo (Franchises) bisaga 60 hirya no hino mu gihugu.