Prof. Habumuremyi twaganiriye! Yahishuye ibintu 10 byarokora ingo zugarijwe n'ibibazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prof Habumuremyi yabaye Minisitiri w'Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, ndetse mbere yaho yabaye Minisitiri w'Uburezi.

Yanditse igitabo yise Ikiguzi cy'Urugo Rushaka Umunezero, ku gitekerezo cyavutse ku bushakashatsi yakoze ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango, yibanze ku rikorwa cyane cyane n'abagabo.

Muri icyo gitabo, ashimira umugore we Musabyimana Petronille ko yamubereye inkoramutima mu myaka 40 bamaze bashyingiranywe.

Ati 'Twasangiye akabisi n'agahiye, mu bihe byiza n'iby'ingorane bitabura mu buzima.'

Izi ngorane zo tuzazigarukaho mu nkuru yacu itaha.

Imwe mu mibare yashingiweho muri iki gitabo, harimo ko ubushakashatsi bwagaragaje ko '87% by'ingo zo mu Rwanda zigaragaramo ihohoterwa ritandukanye, rigaragazwa no kwikunda, kwikubira, gusesagura no guhisha umutungo, gukubita no guhoza ku nkeke, gucana inyuma, ubusinzi, kwiyandarika no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.'

Ni ihohoterwa ngo basanze riba mu miryango, no muri yayindi utapfa gukeka.

Ibyo ngo bigira ingaruka zirimo ko usanga '62% by'ingo nshya zisigaye zisenyuka hadashize nibura imyaka itanu zishinzwe', hakiyongeraho ko 'nibura 34% by'ingo zo mu Rwanda zitashyingiranywe nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi bwa 5 ku mibereho y'ingo (EICV5).'

Gushyingiranwa byemewe ngo ntibitanga icyizere ko nta hohoterwa rishoboka, ariko ngo nibura bitanga icyizere ko umuntu ubigiyemo afite gahunda yo kubaka.

Prof Habumuremyi yakomeje ati 'Iyo ingo zidatekanye, umuryango ntutekane, muri rusange n'igihugu ntigekana.'

Yakomeje ati 'Ibyo byose bigira ingaruka ku mibereho y'abashakanye, nibwo wumva habayemo ibibazo bitandukanye, ari ugutandukana kwa hato na hato, impfu ziba mu miryango umugabo akica umugore, umugore akica umugabo, abana bajya mu muhanda, guta ishuri kw'abana, ibi tubona by'imirire mibi, kugwingira kw'abana, usanga ari ibibazo by'urusobe kubera ko byose biba byaturutse ku bibazo biri mu miryango.'

Ibyo ngo byatumye yandika igitabo asobanura ikibazo, anatanga uburyo abantu bashobora kubaka urugo rufite umunezero.

Ni umuti batanze mu ngingo 10 ku miryango, kuko byagaragaye ko 'birasaba ko uwo ari wese atanga icyo kiguzi kugira ngo agire urugo rwiza.'

Ingingo ya mbere yabaye ko umuranga mwiza ari wo musingi w'urugo rwiza. Umuranga amusobanura nk'uburyo bwo kubanza kumenya neza uwo mugiye kubana, amateka n'imico ye.

Ingingo ya kabiri ni ukwihanganirana no kwigomwa ingeso z'imibereho yo mu busore no mu bukumi, kuko usanga buri wese yaraciye muri byinshi bitaboneye, ariko iki gihe ngo aba agomba guhindura ingendo.

Izindi ngingo zirimo kuzuzanya, gushyikirana no kujya inama kw'abashakanye; kwirinda gucana inyuma no gusesagura urukundo; ndetse kirazira gukubita no guhoza ku nkeke ku bashakanye.

Abashakanye kandi bagomba gusangira akabisi n'agahiye, kubaka icyizere no gusigasira urukundo ruhoraho aho kuba agahararo, kubaka no gususurutsa umunezero mu busaswa, gusangira umunezero w'urubyaro no kutagamburuzwa no kutabyara.

Ingingo ya 10 asorezaho ni uko hahirwa urugo rwubakiye ku Uwiteka Imana.

Prof Habumuremyi yakomeje ati 'Ingingo imwe muri izi uko ari 10 ntihagije kugira go urugo rugire umunezero, icyo tugomba kugishimangira. Hari ibintu byinshi byinjiramo kugira ngo urugo rugire umunezero, ukabiteranya.'

Uretse abashakanye, muri iki gitabo hanagaragaramo ingingo zireba abatarashaka, ndetse n'abapfakaye, ku buryo bashobora kubaho no gutwaza.

Mu byo abantu bakwiye kwitondera bisenya ingo cyane harimo gucana inyuma no kwita ku byishimo byo mu gitanda ku bashakanye, kuko hari n'abashwana mu gihe imibonano mpuzabitsina yabo itagenze neza.

Yakomeje ati 'N'ubundi baba barahujwe n'urukundo, kugira ngo urukundo rwabo rusagambe, imibonano mpuzabitsina yabo ifite akamaro gakomeye cyane: uburyo ikorwamo, uburyo bwo kubyumvikanaho, igihe babikorera, mbese ubwo buzima bwabo basangiye bombi, ni ubuzima bufite icyo bivuze mu mibanire y'abashakanye.'

'Hari rero ingo nyinshi zisenyuka kubera iki kintu. Mu gitabo rero dusobanura neza uko abantu bagomba kubyitwaramo.'

Ni kimwe n'iyo umuryango wabuze urubyaro, aho usanga akenshi babisunikira ku mugore, nyamara n'umugabo ashobora kutabyara.

Prof Habumuremyi ati 'Kutabyara bizana amakimbirane mu muryango. Abantu bakwiye kubyihanganira bate, babyakira bate, bivuza bate, iki gitabo kirabisobanura.'

Yasabye uruhare rw'inzego zitandukanye mu gutegura ingo nshya zigishingwa 'kuko niho cyane cyane ruzingiye', kuko imibanire y'ingo muri iki gihe ari ikibazo gikomeye.

Yakomeje ati 'Kigomba guhagurukirwa n'inzego zose, kuko bitagenze bityo, twaba turi kubakira ku musenyi.'

Iki gitabo cya paji 230 cyanditswe mu Kinyarwanda, ariko hari gahunda yo kugishyira mu Gifaransa n'Icyongereza, kikajya no ku masomero yo kuri internet nka Amazon.

Kiboneka mu masomero arimo Ikirezi na Caritas, ku 15.000 Frw.

Prof Habumuremyi avuga ko iki gitabo cyafasha mu kubaka ingo zikomeye
Iki gitabo kiboneka mu masomero atandukanye ku 15,000 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-habumuremyi-twaganiriye-yahishuye-ibintu-10-byarokora-ingo-zugarijwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)