PSF yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanengwa abikoreraga bayiteye inkunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa byabaye ku wa 12 Mata 2023 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witabiriwe n'abayobozi ba PSF barimo Ruzibiza Stephen, Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ngabonziza Tharcisse chairman wa PSF mu Mujyi wa Kigali na ba chairman b'uturere tw'Umujyi wa Kigali.

Abandi bawitabiriye barimo Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Richard Niwenshuti, Umuyobozi Mukuru wa PSF Stephen Ruzibiza, Chairman Wungirije wa PSF, Aimable Kimenyi; Ambasaderi Sheikh Abdoul Karim Harerimana na ba Chairpersons ba PSF mu mujyi wa Kigali. Hari kandi Visi Perezida wa Ibuka Louis de Monfort,Visi Perezida wa AVEGA Agahozo, Constance Mpinganzima.

Abatewe inkunga ni abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi babarizwa mu ishyirahamwe rya AVEGA Agahozo.

Nyuma y'aho bakomereje ku rwibutso mu gikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri 'Rond point' yo mu Kanogo rwerekeza kuri PSF i Gikondo.

Perezida Wungirije wa PSF, Aimable Kimenyi, yazirikanye abikorera batari bake batakarije ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashima Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zayihagaritse.

Yasabye abikorera kwishyira hamwe mu gutekereza byagutse no kurangwa n'ubunyangamugayo bakorera mu mucyo kuko ari byo bizabageza kure.

Amb. Abdul Karim Harerimana yanenze abikorera bateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi bari barangajwe imbere n'ubuyobozi bubi ariko ashimira abatarijanditse mu bwicanyi.

Yasabye abagize PSF 'kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muharanira kuba abacuruzi beza kuko mufite ubuyobozi bwiza.'

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Ibuka, Mujyambere Louis de Montfort, na we yashimiye PSF yateguye iki gikorwa yihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje n'uburyo Abatutsi babuzwaga kwiga bityo bakagana inzira y'ubucuruzi birwanaho.

Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko urugendo rwo kwibuka rwakozwe 'ari uburyo bwo kwibuka abacu mu nzira igoye banyuzemo aho batotezwaga bagafungwa bitwa ibyitso.'

Rubingisa yashimiye cyane Ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame, zahagaritse Jenoside 'none tukaba turi aha twibuka.' Yashimiye abikorera bafatanya na Leta mu guteza imbere igihugu cyane muri ibi bihe bashyigikira abacitse ku icumu mu isanamitima, mu kububakira ubushobozi mu buryo bw'amikoro n'ibindi.

Intwaza zashimiye PSF yabatekerejeho na AVEGA Agahozo yabubakiye amacumbi ndetse na Madamu Jeannette Kagame wabaguriye ibikoresho byose nkenerwa byo mu nzu.

Bashimiye kandi Ingabo zari iza RPA zabarokoye, by'umwihariko Nyakubahwa Perezida Kagame wari uziyoboye zemeza ko zitaheranwe n'agahinda ahubwo batangiye gukora imirimo itandukanye ibafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, atanga sheke y'inkunga yagenewe abagize imiryango y'abarokotse Jenoside batishoboye
Nyuma yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside bafashe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yashyize indabo ku mva, anunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yasize ubutumwa bw'ihumure mu gitabo cy'abashyitsi mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Uyu muhango witabiriwe n'abarimo ingabo z'igihugu zagize uruhare mu kubohora igihugu cyoretswe n'ubutegetsi bubi
Umuyobozi Mukuru wungirije wa PSF, Kimenyi Aimable na we ari mu bitabiriye uyu muhango
Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na PSF witabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n'Umushoramari Ntihanabayo Samuel (uwa gatatu uturutse ibumoso) akaba ari na we Muyobozi Mukuru w'Uruganda Ingufu Gin Ltd
Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashimiye PSF ku bufatanye idahwema kugaragaza muri gahunda zitandukanye z'iterambere
Abitabiriye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basobanuriwe ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo bahigwa amanywa n'ijoro
Abaremewe ni abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo Kagari ka Nyarurenzi, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge
Amb. Abdul Karim Harerimana yanenze abikorera bateye inkunga umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi wahitanye abasaga miliyoni
Rubingisa yashimiye cyane Ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Perezida Kagame zahagaritse Jenoside zikongera guha igihugu kubaho
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Ibuka, Mujyambere Louis de Montfort, yashimiye PSF yateguye iki gikorwa mu kwifatanya n'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psf-yaremeye-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-hanengwa-abikoreraga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)