Rafael Osaluwe yabwiye Luvumbu na Onana ikintu gitangaje atari yarababwiye igihe cyose bamaranye kandi cy'ingenzi bagomba kugenderaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Rafael Osaluwe Olise yahaye ubutumwa bukomeye Hertier Luvumbu ndetse na Onana bamaranye iminsi itari myinshi bakinana muri iyi kipe.

Mu butumwa uyu musore yanyujije kuri status ye ya Whatsapp yakurikije ifoto yashyizeho irimo Hertier Luvumbu ndetse na Leandre Willy Essomba Onana ari kumwe nabo yagize Ati ' Mu mbabarire niba ntarabibabwiye iby'Imana🙏 ariko ubuzima burimo imana buratangaje cyane!'

Ibi Rafael Osaluwe Olise yabishyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ndetse akomeza ashyiraho ubundi butumwa bwinshi kandi bwose bwiganjemo ijambo ry'imana bigaragara ko ashobora kuba ari mu bakinnyi bubaha imana cyane.

Ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Espoir FC mu mukino uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2023 ubere mu karere ka Rusizi, uyu uzaba ari umukino ukomeye ku mpande zombi ukurikije uko yiteguye.

Rafael Osaluwe mu butumwa mwiza yahaye Luvumbu na Onana



Source : https://yegob.rw/rafael-osaluwe-yabwiye-luvumbu-na-onana-ikintu-gitangaje-atari-yarababwiye-igihe-cyose-bamaranye-kandi-cyingenzi-bagomba-kugenderaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)