Abayobozi b'amakipe ya Rayon Sports na Intare FC, baherekejwe n'abanyamategeko babo, bitabiriye ubutumire bwa Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA, igomba gutanga umwanzuro ku mukino wa 1/8 wo kwishyura utarakinwe hagati y'amakipe yombi mu Gikombe cy'Amahoro, ariko batungurwa no gusanga nta makuru ifite.
Kuva tariki ya 8 Werurwe, rurageretse hagati ya Rayon Sports na Intare FC nyuma y'uko FERWAFA isubitse umukino wari guhuza amakipe yombi uwo munsi mu gihe haburaga amasaha atatu gusa ngo utangire.
Iki cyemezo nticyishimiwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwandika ko bwikuye mu Gikombe cy'Amahoro nubwo bwari bwasabwe kuba bwatanze ikibuga buzakiniraho tariki ya 10 Werurwe, bitarenze saa Sita z'amanywa uwo munsi (tariki ya 8 Werurwe).
Nyuma yaho, ubuyobozi bwa FERWAFA bwaganirije ubwa Rayon Sports, iyi kipe yemererwa kugaruka mu irushanwa ndetse yandika yemeza ko yagarutse, ariko iri Shyirahamwe rya Ruhago risubika umukino wari uteganyijwe ku wa 10 Werurwe.
Ibi ntibyashimishije Intare FC yavuze ko itazakina na Rayon Sports ku wa 27 Werurwe nk'uko FERWAFA yari yabitegetse, ahubwo yo yatangiye kwitegura guhura na Police FC muri ¼ kubera ko Gikundiro zari guhura yakabaye iterwa mpaga kubera ko itatanze ikibuga cyari gukinirwaho tariki ya 10 Werurwe.
Hejuru y'ibi, hiyongeraho ko Gatibito Byabuze uyobora Intare FC, yanze kwitabira inama yatumiwemo hamwe na mugenzi we, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, ku wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe, umunsi wari kuberaho umukino ariko ukaza gusubikwa.
Kwinangira kwa Intare FC kwatumye FERWAFA itekereza kabiri, ijyana ikibazo cy'iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Komisiyo y'Ubujurire nubwo atariyo yandikiwe, ahubwo handikiwe Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Nizeyimana Olivier.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Kane, tariki ya 30 Werurwe, habaye inama ya Komisiyo y'Amarushanwa yavugiwemo ko Rayon Sports ikwiye gukurwa mu Gikombe cy'Amahoro yari yasezeyemo kuko ari byo byaba bikurikije amategeko.
Ibi byakurikiwe n'ubutumwa amakipe yombi yohererejwe n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA ku wa 31 Werurwe, buyatumira mu nama ya Komisiyo y'Ubujurire yo ku wa 1 Mata saa Yine.
Saa Yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b'amakipe yombi bari bageze ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, baherekejwe n'abanyamategeko babo.
Rayon Sports yari ihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick mu gihe Intare FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Gatibito Byabuze ndetse n'Umunyamabanga Mukuru, Hagengimana Philbert.
Saa Yine n'iminota 20, ni bwo Kajangwe Joseph uyobora Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yageze ku cyiciro cy'iri Shyirahamwe, naho amakipe yombi ahamagazwa nyuma y'iminota 14.
Ubwo umwe mu bagize iyi Komisiyo yazaga kubwira abayobozi b'amakipe yombi, yagize ati 'Abaje mu rubanza nibinjire', ku ruhande rwa Intare FC babaye nk'abaguye mu kantu batiyumvisha uburyo baje mu rubanza.
Bageze mu rubanza, basanga uwabahamagaje nta makuru afite
Ubwo Komisiyo y'Ubujurire yasomaga ibyatumye itumiza amakipe yombi, yavuze ko yashingiye ku cyemezo cya Komisiyo y'Amarushanwa yavuze ko umukino wagombaga kuba ku wa 28 Werurwe.
Abahagarariye amakipe yombi batunguwe kuko Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwayandikiye buyamenyesha ko umukino uzaba ku wa 27 Werurwe.
Komisiyo y'Ubujurire yagaragaje ko nta makuru menshi ibifiteho, itanga akaruhuko k'iminota 10 kugira ngo ibanze isuzume neza ikigomba gukorwa.
Ubwo iyo minota 10 yari irangiye, amakipe yombi yabwiwe ko hagiye gusabwa dosiye yose y'uburyo ibintu byagenze. Iyi dosiye igomba gutangwa n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA igahabwa Rayon Sports, Intare FC ndetse na Komisiyo y'Ubujurire.
Mu gihe iyo dosiye izaba ibonetse, amakipe yombi yabwiwe ko azayishyikirizwa akayisoma, noneho akazongera kwitaba iyi Komisiyo ku wa Mbere, tariki ya 3 Mata, saa Yine za mu gitondo.
Biteganyijwe ko imikino ya ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro izaba tariki ya 4 n'iya 5 Mata 2023.
Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi i Shyorongi, warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1.
IVOMO: IGIHE