Rayon Sports yagaruye abakinnyi 3 bari bafite ibibazo bikomeye mbere yo guhura na Police FC mu gikombe cy'amahoro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu byishimo bikomeye nyuma yo kugarura abakinnyi bayo bari bamaze iminsi bafite ibibazo by'imvune.

Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo y'icyumweru yitegura umukino ifitanye na Police FC kuri uyu wa gatatu mu gikombe cy'amahoro.

Ni umukino uzaba ari mwiza ku makipe yombi bijyanye ni uko ikipe ya Rayon Sports ishaka kwihorera nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 4-2 muri Shampiyona ndetse kandi Police FC nayo ikaba ishaka gukora amateka ikongera gutsinda Gikundiro incuro 2 zikurikiranya.

Mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ku munsi w'ejo abakinnyi barimo Hertier Luvumbu Nzinga, Mitima Issac ndetse na Hakizimana Adolphe bose bagarutse mu myitozo kandi bameze neza. Amakuru twamenye ni uko aba bombi ku mukino na Police FC bagomba kugaraga kuri uyu mukino.



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yagaruye-abakinnyi-3-bari-bafite-ibibazo-bikomeye-mbere-yo-guhura-na-police-fc-mu-gikombe-cyamahoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)