Kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri sitade y'akarere ka Rusizi, ikipe ya Espoir yatsinzwe na Rayon Sports. Uyu ni umukino wagiye kuba abakinnyi ba Rayon Sports babizi ko bagomba kubona amanota 3, nyuma y'uko Kiyovu Sport na APR FC bahanganiye igikombe zitakaje ku munsi w'ejo zose zinganya.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ibona igitego. Ku munota wa 4 gusa Musa Esenu yahaye umupira Tuyisenge Arsene, maze awuzamukana yirukanka ku ruhande rw'ibumoso arekura ishoti riremereye umupira uhita ujya mu nshundura.
Nyuma y'uko Espoir itsinzwe igitego ntabwo yigeze ihungabana cyane yakomeje gukina yihagararaho, ndetse inanyuzamo ikagera imbere y'izamu. Abasore ba Rayon Sports barimo Musa Esenu na Onana nabo bagiye babona uburyo bwinshi imbere y'izamu, ariko ntibabubyaze umusaruro. Igice cya mbere kigiye kurangira Onana yatsinze igitego, ariko umusifuzi asifura ko yarariye.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sport ibona penariti, ni ku mupira Felicien yari azamukanye yiruka awushyira kwa Ojera nawe yinjira mu rubuga rw'amahina, maze ba myugariro ba Espoir bamuteraka hasi umusifuzi ahita asifura, Leandre Esombe Willy Onana yahise ayitera neza igitego cya 2 kiba kirabonetse.
Espoir yaje kubona igitego cy'impozamarira ku munota wa 90, gitsinzwe n'umugande Yusufu Saka. Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota 3 itsinze ibitego 2-2, ihita ihirika APR FC ifata umwanya wa 2 n'amanota 55, irarushwa na Kiyovu Sport ya mbere amanota 2 gusa.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128736/rayon-sports-yahirikiye-apr-fc-i-rusizi-128736.html