Rayon Sports yaragowe kweri! Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n'ikipe ya Police FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports usanzwe ukunzwe n'abafana benshi b'iyi kipe, Ndizeye Samuel ashobora kwerekeza mu ikipe ya Police FC.

Hashize igihe uyu myugariro w'ikipe ya Rayon Sports afite ikibazo k'imvune, ariko kugeza ubu yatangiye kugaruka mu myitozo usibye ko Haringingo Francis ataratangira kumukoresha mu mikino iyi kipe irimo gukina.

Uyu mukinnyi mu gihe yari amaze mu mvune y'urutugu yagize mu kwezi kwa mbere, amakuru YEGOB twamenye ni uko yagiranye ibiganiro n'ikipe ya Police FC Kandi ko bamaze kumvikana igihe kingana n'imyaka 2.

Ndizeye Samuel ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, mu ikipe ya Rayon Sports amasezerano ye arimo kugera ku musozo Kandi ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports ntabwo buratangira kumuganiriza ngo barebe ko yakongera amasezerano bishobora kuba ari byo byatumye uyu musore atangira ibiganiro na Police FC.



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yaragowe-kweri-umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nikipe-ya-police-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)