RDC: Biravugwa ko abashumba bafashe mpiri ingabo z'u Burundi zihagarariye EAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho ingabo z'u Burundi ziri mu butumwa bw'Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa DRC zikozanyijeho n'abantu bitwaje intwaro muri teritwari ya Masisi bikitirirwa M23, hari amakuru yemeza ko izi ngabo zarasanye n'abashumba basanzwe batunze imbunda mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune nayo ivuga ko ikesha imboni yayo iri muri teritwari ya Masisi, avuga ko ku mugoroba wo kuwa 14 Mata 2023, Ingabo z'u Burundi zisanzwe zigenzura agace ka Mushaki , zakiriye amakuru avuga ko Abarwanyi ba M23 bagarutse mu gace ka Ruvunda kegeranye na Mushaki.

Ibi, byatumye Ingabo z'u Burundi zifata umwanzuro wo kwerekeza muri ako gace,kugenzura niba amakuru y'uko M23 yahagarutse ari impamo,cyane ko uyu mutwe utemerewe kuhagera nyuma yo kuharekura mu minsi yashize , mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.

Aya makuru, akomeza avuga ko ubwo ingabo z'u Burundi zageraga muri ako gace , zahise zitangira kurasa mu bihuru kugira ngo zirebe ko hari uri buzisubize,urusaku rw'aya masasu rutuma abashumba batuye muri ako gace basanzwe batunze intwaro,bikanga ko ari inyeshyamba za Nyatura,Mai Mai na FDLR zije kwiba Inka zabo.

Aya makuru, avuga ko aba bashumba birinze guhita barasana n'izo ngabo ahubwo bazitega igico ndetse baranazizenguruka ,birangira bafashe mpiri ingabo z'u Burundi harimo n'umukapiteni wari uziyoboye abandi bakizwa n'amaguru.

Abashumba babajije ingabo z'uburundi icyo zije gukora muri ako gace, zibasubiza ko zari zizi ko ari M23 yahagarutse ariko nyuma haza kubaho kumvikana maze Kapiteni w'Umurundi n'ingabo yari ayoboye, bararekurwa basubira mu birindiro byabo mu gace ka Mushaki.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-biravugwa-ko-abashumba-bafashe-mpiri-ingabo-z-u-burundi-zihagarariye-eac

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)