RDC:Undi Munyapolitike yashishikarije Ubutegetsi gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muzito akomeza avuga ko iki cyemezo gikaze cyaba ngombwa kugira ngo harangizwe ihohoterwa rikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC no kurwanya uruhare rw'u Rwanda ku mutwe witwaje intwaro wa M23, ashinja kuba ushyigikiwe na Guverinoma y'u Rwanda.

Muzito yavuze ko u Rwanda "rwumva gusa ururimi rw'ingufu" kandi ko bidashoboka gushyikirana n'iki gihugu mu gihe rukomeje gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Yavuze kandi ku kamaro ko guhangana n'ibigo byinshi by'abanyamahanga, nk'uko abitangaza ngo byitwaza ihungabana ry'umutekano kugira ngo bicukure mu buryo butemewe amabuye y'agaciro ya DRC.

Kuri Muzito, intambara itaziguye n'u Rwanda yatuma bishoboka gusubiza inyuma ingabo z'u Rwanda no gushyikirana n'ibi bigo by'amahanga, hagamijwe gukoresha umutungo w'amabuye y'agaciro ku buryo bwemewe kandi bwungukira igihugu.

Yagize ati ' Dutekereza ko tugomba kurwana n'u Rwanda. Kandi tugiye guporofita iki gihe ingabo z'akarere ziri kuri terrain…kugirango tubashe kwitegura intambara…'

Ibi rero ngo bishobora gukurura kunengwa no guhangayikishwa n'uko umwuka warushaho kuba mubi mu karere. Ingaruka z'ubutabazi n'ubukungu zaterwa n'amakimbirane afunguye n'u Rwanda zishobora kuba mbi ku bihugu byombi, ndetse no ku baturanyi babyo.

Nubwo bimeze bityo ariko, amagambo ya Muzito agaragaza uburakari no gushaka kugira igikorwa byihutirwa biri mu mitwe y'Abanyapolitiki benshi bo muri Congo ku kijyanye n'ibibazo by'umutekano n'ubukungu bikomeje kwibasira uburasirazuba bw'igihugu.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-undi-munyapolitike-yashishikarije-ubutegetsi-gutera-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)