Reba uburanga bw'umukinnyi w'umukobwa uvugwa mu rukundo na Erling Haaland #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kizigenza Erling Haaland ari mu byishimo byo kwitwara neza mu mwaka we wa mbere muri Premier League kuko yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka we wa mbere ayikina.

Ariko uyu rutahizamu wa Manchester City w'imyaka, 22,yagize amahirwe no hanze y'ikibuga.

Haaland yagaragaye mu gace kitwa West End mu mujyi wa London mu ntangiriro z'iki cyumweru ari kumwe n'umukunzi we Isabel Haugseng Johansen.

Aba bombi ntibakunze kugaragara hamwe - ariko hariho impamvu nziza yabyo.

Isabel, w'imyaka 19, nawe akina umupira w'amaguru.

Mu byukuri,birasa nk'aho ariwo wabahuje.

Haaland yinjiye mu ikipe yo mu gace k'iwabo ya Bryne ubwo yari afite imyaka itanu gusa.

Yamaze imyaka irenga icumi muri iyi kipe yo muri Norway mbere yo kwerekeza muri Molde.

Haaland wavukiye mu mujyi wa Leeds yaje gusinyira RB Salzburg, Borussia Dortmund na Man City.

Ariko i Bryne niho Haaland yahuriye na Isabel - nawe wakora amasaha make mu iduka ry'imyenda.

Bombi bakuriye hamwe mu ishuri ry'iyi kipe kandi byemezwa ko batangiye gukundana igihe yari muri Dortmund.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati: '[Umubano wabo] urasa naho ukomeye.

"Isabel yagiye mu Budage no mu Bwongereza kureba Erling none ari kumwe na we [mu biruhuko].

Ati: 'Isabel azwiho ubwiza muri Bryne. Baraziranye. '





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-uburanga-bw-umukinnyi-uvugwa-mu-rukundo-na-erling-haaland

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)