REMA yafatiriye pulasitiki zikoreshwa rimwe z... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cy'ubukangurambaga ni igikorwa cyatangiye ku wa Mbere w'icyumweru gishize, tariki 27 Werurwe 2023, kikaba ari igikorwa kimaze igihe ariko cyari kigamije kwibutsa nk'uko twabitangarijwe na Beatha Akimpaye, Umuyobozi Ushinzwe Ishami rikurikirana iyubahirizwa ry'amategeko arengera ibidukikije.

Kugira ngo ibyo bikoresho bifatwe, hakorwa ubugenzuzi buhoraho, aho REMA igenda igenzura mu maguriro manini n'abacuruzi banini, hagamijwe gushakisha isooko y'ibyo bikoresho bikigaragara ku masoko hirya no hino. Mu magenzura aherutse, REMA yabonye ububiko bw'ibyo bikoresho mu mujyi wa Kigali burimo ibigera kuri toni eshanu, nk'uko yabigaragarije itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.

Maniraguha Alexandre, umwe mubo basanganye ibi bikoresho byafatiriwe, yadutangarije ko Rema yabitwaye abimaranye hafi imyaka 3 biri muri 'stock'.

Yagize ati: "Rema yaje kumenya amakuru ko hari stock iri hano, iyo stock ikaba yari imaze hafi imyaka 3 hano ifunze kuko bakimara kuduhagarika, imyaka ibiri baduhaye yari mikeya. Twarabifashe, twanga kubisubiza ku isoko, tubicungira hano muri contineri."

Uyu mucuruzi wemera ko habayeho ibiganiro mbere y'uko baza kumufungira, yavuze ko ajya kurangura yari yaranguye ibizamara imyaka icumi, bityo ko byamuteje igihombo kuko babahaye gusa imyaka ibiri yo kubicuruza ngo babe babimaze.

Yifuza ko aho kubitwara bari bakwiriye kubongerera igihe, kuko byabateje igihombo. Yadutangarije ko stock ye yafatiriwe ihagaze muri miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko ko muri rusange abara ko bizamutera igihombo kiri hagati ya miliyoni 30 na 25.

Maniraguha Alexandre wafatanywe ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe avuga ko yahombye 


Ati: "Twifuza ko batwereka indi nzira yo gukora, turi abashoramari ntabwo tuzarekeraho gukorera igihugu cyacu, batwereke indi nzira nziza, umurongo mwiza tugenderaho kuko turi abashoramari, dukeneye ko igihugu cyacu tugikorera, tugisorera... Ibi bisigaye muri kontineri ni nka miliyoni 5. Igihombo cyo twarakigize cyane, kuko niba w'imporse ibintu uzacuruza mu myaka 10 ukabicuruza mu myaka ibiri nabwo ubyirukansa cyane, igihombo cyo twarakigize...Nteganya igihombo hagati ya miliyoni 30 na 25."

Ku ruhande rwa REMA, ivuga ko abacuruzi n'abandi bashoramari batatunguwe n'ibi byemezo biri gufatwa.

Madamu Beatha Akimpaye, Umuyobozi ushinzwe Ishami rikurikirana iyubahirizwa ry'amategeko arengera Ibidukikije, yavuze ko itegeko ribuza amasashi ryashyizweho cyera mu mwaka wa 2008, rikaza kuvugururwa ubwo Leta y'u Rwanda yabonaga ko n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe nabyo byangiza ibidukikije.

Asobanura ko hanabayeho ubukangurambaga, kwigisha, inama ndetse n'ibindi bigamije gukangurira abantu kumva akamaro k'iri tegeko n'ubwo hari ababirengaho.

Ati: "Abantu ntabwo bahita bahindukira rimwe. REMA ifite inshingano zo gukurikirana buri munsi ko iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa, ko hatagira abarirengaho, ni inshingano ifite nk'uko n'ubundi ikurikirana n'andi mategeko yubahiriza Ibidukikije. Muri uko rero kubishyira mu bikorwa, REMA binyuze muri rya shami, REMA ikora ubugenzuzi ikajya ahantu hatandukanye, ikajya mu masoko, muma alimentations, mu mabutike atandukanye kugira ngo irebe ko hatari abarimo kurenga kuri rya tegeko.

Niyo mpamvu mwabonye ibi bikoresho, ni ibigenda bifatwa muri ubwo bugenzuzi …byanyuze muri ubwo bugenzuzi REMA imazemo iminsi, guhera kuwa Mbere w'icyumweru gishize kugeza uyu munsi. Akaba ari ubugenzuzi bukomeza, akaba ari n'ubugenzuzi dukora buri munsi."

Madamu Beatha yakomeje avuga ko impamvu bidashira ku isoko ari uko hari abantu banyura inyuma bakabizana mu buryo bwa magendu cyangwa no mu buryo bw'amayeri bakoresha, bakabyitirira ibindi bikoresho bityo abashinzwe ubugenzuzi rimwe na rimwe bikaba byabaca mu rihumye.

Asaba abaturage gufatanya n'inzego bireba zose bagatanga amakuru kuko akenshi baba bazi ababikora.

Yemeza kandi ko abasanganywe ibyo byafatiriwe, bahawe igihe gihagije cyo kugira ngo babe babikuye muri stock babigurishije, ndetse abafite inganda zibikora mu Rwanda bahabwa imyaka ibiri. Avuga ko bari babizi ko bibujijwe, mbese ko batatunguwe kuko "Abo mwabonye abenshi turahorana, turigana, …aho ngaho haba habayeho kwirengagiza amategeko."

"Nk'uko za magendu zinjira mu gihugu,...umva kanyanga yaraciwe ariko tukaba tukizibona mu gihugu n'ibyo bikoresho bimwe biza muri ubwo buryo. Ubundi hakaba igihe wenda abantu baje babihishe babyita ibindi bikoresho..."

Hari izindi nzego za Leta zifatanya na REMA "inshingano zo gukora ubuvugizi kuri ibi; hari inzego z'ibanze, hari Rwanda Revenue, hari RICA, hari Rwanda National Police, hari inzego zitandukanye zikorera kuri za gasutamo,...' gusa abacuruzi bamwe babirengaho.

Madame Beatha Akimpaye asaba abashoramari kureka kwihombya no guhombya Leta


Agira inama abashoramari n'abacuruzi kubahiriza itegeko ryo kubungabunga ibidukikije, kuko bizabarinda ibihombo binabirinde igihugu cyacu, anongeraho ko ubukangurambaga buzakomeza.

Ku rundi ruhande rwa bimwe mu bikoresho bikigaragara nyamara ari amasashi cyangwa se bikozwe muri pulasitiki ikoreshwa rimwe, nko kwa muganga n'ahandi, yavuze ko 'mu gihe umuntu afite ibyo akora cyangwa se product bigaragara ko mu Rwanda cyangwa se ku ruhando mpuzamahanga hataraboneka igikoresho gisimbura pulaistiki (ikoreshwa rimwe) cyangwa isashi, uwo muntu asaba uruhusa mu nyandiko ku rwego rubifitiye ububasha arirwo REMA, hakarebwa neza niba ibyo avuga aribyo uwo muntu ashobora guhabwa uruhusa rumwemerera kuba yakoresha ibyo bikoresho. Ni muri urwo rwego nshyiramo ibikoresho byo kwa muganga.'

Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n'icuruzwa ry'amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe; riteganya ibihano ku barirenzeho mu ngingo yaryo ya 9, 10,11 na 12.

Ibyo bihano birimo gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo masashe n'ibyo bikoresho ndetse no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana na 10,000,000 Rwf; kwishyura ihazabu ingana n'inshuro icumi z'agaciro k'ayo masashe n'ibyo bikoresho; ihazabu ya 700.000 FRW n'ihazabu ya 300.000 FRW kandi ayo masashe n'ibyo bikoresho akabyamburwa (ibihano bikurikirana uko ingingo zikurikirana).

Kontineri y'ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe byafatanywe Maniraguha Alexandre

Bimwe mu biooresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe biri kuri REMA byafatanywe abacuruzi n'abashoramari


Ibi nabyo byafatiwe muri 'stock' y'umucuruzi, mu mujyi wa Kigali 



Harimo n'udukombe twifashishwa mu kunywa ibintu




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127807/rema-yafatiriye-pulasitiki-zikoreshwa-rimwe-zari-mu-bubiko-bwibigo-byubucuruzi-127807.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)