RIB yasobanuye zimwe mu nshingano zayo zahawe Polisi y'Igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yavuze ko iby'iri tegeko rishya rihindura iryo mu 2010, ryagenaga ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere bya Polisi y'u Rwanda.

Minisiteri y'Umutekano yatangaje ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Ni urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na Polisi y'u Rwanda, ari na cyo cyatumye uyu mushinga w'itegeko utegurwa mu kunoza imikorere ya Polisi y'u Rwanda.

Izo mbogamizi zirimo kutagira ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha, kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n'icyaha, kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by'ibanze ahabereye icyaha no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha byo mu muhanda.

Mu kiganiro RIB yagiranye n'Itangazamakuru ku wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023, uru rwego rwasobanuye neza izo nshingano zari zisanzwe ari iz'ubugenzacyaha zahawe polisi izo ari zo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagize ati 'Inshingano bahaye polisi z'ubugenzacyaha ni inshingano zo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda. Ibi bitandukanye cyane n'ukuntu itangazamakuru rimwe na rimwe bagiye babitangaza bavuga ngo ni ukugenza ibyaha byakorewe mu muhanda.'

Yakomeje avuga ko izindi nshingano Polisi yahawe ari izo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa cyangwa se uwacitse inzego z'umutekano ibyibwirije cyangwa ibisabwe n'urundi rwego ariko igakora raporo y'ifatwa rye ndetse ikayishyikiriza ubugenzacyaha mu gihe cy'amasaha 24.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yasobanuye ko polisi yahawe inshingano zo kugenza ibyaha by'impanuka zo mu muhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasobanuye-zimwe-mu-nshingano-zayo-zahawe-polisi-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)