RIB yasubije umugore amafaranga agera kuri miliyoni eshanu yari yibwe n'umukozi we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yavuze ko uyu musore wakoreraga uyu mugore yamwibye ayo mafaranga ahita ajya kuyabitsa mukuru we, na we ukora akazi ko mu rugo ahandi.

Amafaranga uyu mugore yari yibwe yasubijwe na RIB ni 2500$, amayero 1500 n'ibihumbi 490 Frw.

Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko umukozi we yamwibye ubwo yari arimo gutunganya ubusitani.

Yagize ati 'Yayanyibye ndi mu busitani kubera ko azi ko nkunda ubusitani iyo ngiyemo ntapfa kuvamo.'

Yakomeje avuga ko aya mafaranga yari yibwe yari arimo ayo kwishyura ubukode bw'inzu abashyitsi afite bari kuzabamo n'ayo yari gukoresha mu Bubiligi kuko afite gahunda yo kujyayo muri Gicurasi uyu mwaka.

Uyu mugore yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kutabika amafaranga mu rugo mu kwirinda ko bayibwa.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko uyu musore wakoreraga uwo mubyeyi akimara kwiba ayo mafaranga, yahise ajya kuyabitsa mukuru we kugira ngo atazayafatanwa.

Ati 'Uyu mubyeyi akimara kwibwa yahise yitabaza Urwego rw'Ubugenzacyaha narwo rutangira gukora iperereza rurashakisha ruza gufata abasore babiri bari abakozi bo mu rugo.'

'Umwe yaramukoreraga amaze kwiba ayo mafaranga yahise ayashyira mukuru we wakoraga akazi ko mu rugo ahandi arayabika abo bose bahise bafatwa.'

Yakomeje aburira abajura bose n'abandi baba bazi ko bashobora kwiba amafaranga y'abantu ntibafatwe, ko nta mwanya bafite mu Rwanda.

Yongeyeho ko aba basore uko ari babiri bakurikiranyweho ibyaba bibiri birimo icy'ubujura n'icy'ubufatanyacyaha kandi ko babihamijwe n'urukiko bahabwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-umugore-amafaranga-agera-kuri-miliyoni-eshanu-yari-yibwe-n-umukozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)