RIB yavuze ku kibazo cy'imodoka Bahavu yatsindiye ntayihabwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Murangira Thierry uvugira RIB yabigarutseho ubwo yari abajijwe mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023.

Bahavu agiye kumara ukwezi atarabona imodoka yatsindiye muri RIMA.

Dr Murangira yagize ati ' Twe turahera aho yatangiye ikirego kandi hashize ibyumweru bibiri. Turi gukora iperereza ngira ngo nawe ubwe yaje kuri RIB kenshi hari ibyo twagiye dukorana n'Umugenzacyaha ufite dosiye.'

Arakomeza ati 'Iperereza riri ku rwego rwiza rw'uko bizakurikiranwa amategeko agakurikiranwa. Sinavuga ngo imodoka azayihabwa cyangwa ntazayihabwa ibyo bizaterwa n'umwanzuro w'urukiko.'

Ku 14 Mata 2023 nibwo RIB yinjiye mu kibazo cy'iyi modoka Bahavu yatsindiye nka People's Choice muri RIMA.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yavuze-ku-kibazo-cy-imodoka-bahavu-yatsindiye-ntayihabwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)