Roslyn Morauta agiye gusimbura Dr. Donald Kaberuka ku buyobozi bw'Inama y'Ubutegetsi ya Global Fund - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwabitangaje kuri uyu wa 21 Mata 2022 bugaragaza ko inama y'ubutegetsi yahisemo abo bagore babiri bijyanye n'ubunararibonye mpuzamahanga bamaze kugira mu bijyanye n'ubuyobozi.

Mu 2019 nibwo Dr. Kaberuka wabaye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda hagati ya 1997- 2005, ndetse na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, hagati ya 2005-2015, yahawe inshingano zo kuba umuyobozi mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Global Fund .

Icyo gihe Dr Kaberuka yavuze ko Global Fund ari ubufatanye budasanzwe bwatanze impinduka mu mibereho y'ikiremwamuntu mu myaka isaga 20 ishize.

Yagaragaje ko cyari igihe cyiza cyo guhangana n'imbogamizi zigenda zivuka no gusigasira ibyagezweho.

Icyo gihe yagize ati 'Nizeye gukorana n'inama y'ubutegetsi hamwe n'abakozi hagamijwe kugera ku yindi ntera. Gushyira iherezo kuri ibyo byorezo bitatu ni urugamba rudutegereje kandi Global Fund yerekanye ko bishoboka.'

Morauta wahawe izo nshingano uretse kuba yari amaze imyaka ine nk'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi wungirije, yakoreye iki kigega mu bice bitandukanye, yaba muri Pacifique y'u Burengerazuba no muri Papua New Guinea nk'umuyobozi mukuru.

Ubwo yemeraga izo nshingano, Roslyn Morauta yavuze ko Global Fund ifite uburyo bwo kuyobora budasanzwe kuko butuma abaturage bicarana n'abayobozi batandukanye baba abo muri za guverinoma, ibigo bitandukanye, sosiyete sivile n'abandi bafatanyabikorwa hagamijwe kurebera hamwe icyafasha mu guhangana n'ibyorezo..

Ati 'Ibi bituma dukora amahitamo meza ku bagizweho ingaruka n'ibibazo by'indwara turi kugerageza kurandura. Byari byiza kuba umuyobozi mukuru w'inama yuibutegetsi wungirije kuva mu 2019, ndetse nashimiye icyizere nagiriwe cyo gukomeza kuyobora iyo nama nk'umuyobozi mukuru.'

Morauta azwi cyane mu guhangana n'ibibazo bibangamiye ubuzima bw'ikiremwamuntu by'umwihariko mu kurwanya Virusi itera Sida, Igituntu na Malaria, guhangana n'ibibazo bishingiye ku buringanire n'ubwuzuzanye, kurengera uburenganzira bwa muntu n'izindi ndagagaciro za Global Fund.

Donald Kaberuka na Roslyn Morauta batowe mu 2019 kuri manda y'imyaka ibiri, imyaka yongerewe kugeza mu 2022. Kuri ubu uzajya ahabwa bene izo nshingano azajya amara imyaka itatu ku buyobozi bitandukanye n'ibiri yari isanzwe.

Ubwo hamenyekanaga ko agiye gusimburwa ku nshingano, Dr Kaberuka yavuze byari amahirwe akomeye kuyobora inama y'ubutegetsi ya Global Fund nubwo ngo byari mu bihe bigoye Isi yari ihanganye na Sida, Igitundu na Malaria.

Ati 'Imbere haracyari ibihe bikomeye, birimo ingaruka za Covid-19, imihindagurikire y'ibihe, izamuka ry'ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw'amakimbirane bituma izi nshingano zikomera kurusha uko byahoze.'

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo imbaraga n'ubwitange by'ubufatanye bwa Global Fund ntagereranywa bizakomeza kugaragaza itandukaniro, yongeraho ku ngoma yaa Roslyn na Bience yizeye ko ibyo bihe bazabinyuramo neza.

Yemera inshingano yahawe muri Global Fund, Bience Gawanas yavuze ko iki kigega ari umufatanyabikorwa udasanzwe, aho mu myaka 20 ishize cyatabaye abaturage barenga miliyoni 50 binyuze muri gahunda zitandukanye by'umwihariko izijyanye no guhangana n'ibyorezo.

Ati 'Nishimiye kuba umwe mu barwana urugamba rwo gutuma buri wese aho ari ho hose agira uburenganzira ku buzima buzira umuze.'

Morauta na Gawanas batoranyijwe n'inama y'ubutegetsi nyuma y'igihe hashakishwa abantu b'inararibonye bashingwa kuyobora iki kigega. Byagizwemo uruhare n'akanama kashinzwe uyu murimo ku bufatanye n'inama y'ubutegetsi, bemeranya ku mazina ya Morauta na Gawanas ku wa 20 Mata 2023.

Biteganyijwe ko kuwa 11 Gicurasi 2023 ubwo hazaba hari gusozwa inama y'ubutegetsi ya 49 ya Global Fund izabera muri Viet Nam, ari bwo hazakorwa ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Donald Kaberuka na Morauta na Gawanas nabo bagatangira manda yabo y'imyaka itatu.

Roslyn Morauta yabaye ndetse anakorera mu gihugu cya Papua New Guinea kuva mu 1982. Mbere yaho yabaye mu Bwongereza. Yize ibijyanye na Politiki muri kaminuza zo muri Ghana na Australia yanakozemo.

Ubwo yari Madamu wa Minisitiri w'Intebe (nta perezida bagira) Sir Mekere Morauta (Imana imwakire) hagati ya 1999-2002 yahanganye n'ibibazo byari bibabgamiye ikiremwamuntu birimo Virus itera Sida ndetse no kubahiriza ihame ry'uburinganire.

Yabaye mu nama z'ubutegetsi mu miryango itandukanye nka Asia Pacific Leaders Malaria Alliance, APLMA, Anglicare (PNG), Pacific Friends of Global Health n'indi.

Bience Gawanas wagizwe Umuyobozi Mukuru w'inama y'ibutegetsi Wungirije, ni inzobere mu bijyanye no guteza imbere ingamba zitandukanye mu nzego z'iterambere na politiki.

Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umujyanama wihariye w'umunyamabanga w'Umuryango w'Abibumbye ku bijyanye na Afurika n'indi mirimo ijyanye no kubungabunga ubuzima bw'ikiremwamuntu.

Afite uburambe bw'imyaka 30 akora mu mirimo itandukanye irimo gutanga ubutabera kuri rubanda, guharanira ihame ry'uburinganire, kubakira ubushobozi abagore, guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ibindi.

Aherutse gushyirwa ku rutonde rw'Abanyafurika 100 bavuga rikumvikana.

Yanakoze mu buyobozi bwa bukuru bwa Namibia zirimo Minisiteri ya y'Ubuzima ya Namibia, mu rukiko rukuru rw'icyo gihugu, muri Africa no mu yindi miryango mpuzamahanga.

Yize ibijyanye n'amategeko akura impamyabushobozi zitandukanye muri urwo rwego mu Bwongereza, yiga ibijyanye n'ubuyobozi muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y'Epfo ndetse n'Impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza ya Western Cape mu mategeko.

Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n'Igituntu.

Mu 2015, Ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw'imitangire yazo.

By'umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

Kugeza ubu Global Fund ikorera mu bihugu birenga 100 byo ku Isi, igashora arenga miliyari enye z'Amadorali ya Amerika mu mishinga irimo guhangana n'ibyorerozo ndetse no guhangana n'akarengane n'ubusumbane ibituma gahunda z'ubuvuzi zigera kuri bose.

Roslyn Morauta wari wungirije Dr. Donald Kaberuka ni we ugiye kumusimbura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/roslyn-morauta-agiye-gusimbura-dr-donald-kaberuka-ku-buyobozi-bw-inama-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)