Bwambere mu mateka, RPF Inkotanyi ,yaraye itoreye umugore kungiriza Perezida Kagame ku buyobozi bw'ishyaka
Consolee Uwimana niwe watorewe izi nshingano ku bwiganze bw'amajwi 1945 ni ukuvuga 93%.
Abakurikiranira hafi Politiki bavuga ko gutorera Consolee kungiriza ubuyobozi bukuru bw'ishyaka ari intambwe yatewe yo gukomeza guha imbaraga Umugore no gushimangira politiki ifunguye kuri bose mu buyobozi bukuru bw'iri shyaka riri ku butegetsi.
Madam Uwimana watorewe kuba vice chairman wa RPF Inkotanyi, n'inararibonye mu bijyanye n'amabanki n'ubucuruzi ,yanabaye umusenateri kugera muri 2019.
Amatora rusange mu Rwanda ateganijwe mu mwaka utaha wa 2024.
Perezida Kagame wabaye perezida w'igihugu by'Afurika y'iburasirazuba kuva mu 2000. Afite amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma y'uko referendum yo 2015 yasize ihenduye itegeko mu itegeko nshinga ryategekaga manda ebyiri gusa kuri ba Perezida b'igihugu.
Kuri iki cyumweru twaraye dusoje, Perezida Kagame yatowe ku bwiganze bwa 99.8% , byamuhaye uburenganzira bwo kuguma ku buyobozi bw'ishyaka rya FPR Inkotanyi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku isi gifite umubare mu nini w'Abagore mu nteko ishinga amategeko na guverinoma.