Ni kimwe mu byaranze ibiganiro byo mu mpera z'icyumweru gishize mu Nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'Isabukuru yayo y'imyaka 35 cyatanzwe na Musoni Protais n'abandi.
Musoni yagarutse ku mateka y'u Rwanda, avuga ko rwahanzwe n'abakurambere, rutari igihugu cyahanzwe n'abakoloni ariko cyagize ikibazo gikomeye cyo kuba Abanyarwanda benshi barisanze nyuma y'imbibi z'igihugu atari ku bushake hamwe n'abandi banyuze mu buhunzi guhera mu 1959.
Ati 'Ni ibisigisigi bya mbatanye mbayobore'.
Yavuze ko ibyo bibazo byateye akababaro mu babirimo, ku buryo ngo mu 1960 abari barahunze bari bafite icyizere ko bazahunguka ariko icyo cyizere bakagishyira kuri Loni, ku mwami no ku mahanga.
Ati 'Nyuma ya 70, nyuma y'Inyenzi, Abanyarwanda benshi bataye icyizere, bajya gushaka uko babaho. Uko bitera icyizere ni ko barera, ndashimira ababyeyi bacu kuko bakomezaga badutongera ku gihugu cyiza cy'amata n'ubuki.'
Musoni yavuze ko abantu batangiye kwiga, bagerageza gusoma, baganira iteka bibaza ikizabaho ngo babashe kugira igihugu cyabo.
Ati 'Muri za 80 hatangira kuvumbuka amatsinda menshi ashaka igisubizo [â¦] ababyibuka navuga nk'Urukatsa, RANU, ndetse n'abagiraga ibitaramo, bose bashakisha uko byazaba, bamwe bakajya no mu ntambara zo kubohora ibihugu by'abandi, by'umwihariko ni iyabaye muri Uganda harimo Abanyarwanda benshi, bamwe intambara yabasanze aho nta kundi bayijyamo.'
Yavuze ko hari n'abandi bagiye mu ntambara bashaka igisubizo cy'igihugu cyabo, barimo na Perezida Kagame, ku buryo ngo bagendaga baryana urwara, babwirana bati 'nyuma y'uru rugamba hazaba urundi rugamba.'
Ati 'Nta wari uzi ko azabaho ariko bakavuga bati dutangire ibi bikorwa, nitunapfa abana bacu bazagerayo, cyangwa abuzukuru bacu. Buri muntu wese yashakaga umugore kugira ngo azagire icyo asiga.'
Yavuze ko intambara yo muri Uganda irangiye, guhuza abari bafite ibitekerezo byo kubohora igihugu havamo imbaraga zo gushakira ibisubizo hamwe, hashakwa umurongo wa politiki.
Muri iyo mikorere, ngo intumbero yari ukugira umuryango wa bose, uzabohora bose.
Ati 'No kwigira rero, kwishakamo ibisubizo ni iby'icyo gihe. No ku rugamba kuvuga ngo tubike, ejo tutazaba abasabirizi, byari ukwigira [...] Twashyize imbere kuzajya tuganira, gushakira ibisubizo ibibazo dufite tutagendeye ku by'abandi.'
Sheikh Abdul Karim Harerimana yavuze ko u Rwanda rwari rwarapfuye, hasigara akuka gake kari gafitwe na Perezida Kagame kuko n'abandi bari bahari, bari barahindutse ibisenzegeri, barahungabanye.
Nyuma ya Jenoside, kugira ngo u Rwanda rubashe kwiyubaka, icyakozwe ni ukunga ubumwe bw'Abanyarwanda uhereye ku mashyaka.
Ati 'Muze tuganire turebe uko twubaka igihugu cyacu. Baraza. Hashize iminsi mike na ziriya ngabo yari amaze gutsinda arazihamagara, na zo ziraza, zijya muri RPA ndetse mu minsi mike n'izina rirahinduka ziba RDF.'
'No guhindura amazina uva kuri RPA ujya kuri RDF, ntabwo byari byoroshye, bamwe bati 'izina ryacu ko ryatugejeje i Kigali, murarihindurira iki?'
Nyuma hakurikiyeho ibikorwa byo gucyura impunzi, gusa abari barahunze mu 1994, habaho igikorwa cyo kubabohora, bacyurwa mu Rwanda.
Ati 'Icyakurikiyeho ni uguha ituze Abanyarwanda, kurinda imipaka, abari mu gihugu tugire umutekano, abari hanze bashaka kurwana nibakomeze ni akazi kabo, igihugu rero kigera ku mutekano na n'ubu.'
Muri uko gucyura impunzi, ngo abari mu Burundi no muri Tanzania, bahungutse nta kibazo bateye, gusa abari muri Zaïre bo bagiye kure ahitwa Tingitingi, barinangira ku buryo n'ubu bakomeje uwo mujyo.
Mu byagezweho byose, hari ingorane Umuryango FPR Inkotanyi wahuye na zo, uhereye ku bakada badashaka kumva, bashaka inyungu zabo ku giti cyabo.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana na we yanyuze mu mateka y'ubuhunzi. Yavuye mu Rwanda, ahungira mu Burundi mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i California.
Ati 'Twigaga ku Kibuye, umuntu yumvaga ko ari ahantu hatari iweâ¦guhunga, mukagenda muri abana bato, twe twagenze n'amaguru duca mu Akanyaru mu rufunzo, bamwe bakagwayo, duhungira i Burundi, batwakira neza, musitanteri atwakira neza mbere y'uko tujya mu nkambi ya Muramvya.'
Yavuze ko ageze i Muramvya yagiye kwiga ahitwa mu Ijenda, ariko iteka ngo yagiraga inzozi mbi agahora atekereza ko yapfuye. Muri icyo gihe cyose, ntiyumvaga ko aho ari iwabo, ku buryo no kujya muri Amerika byari ugushaka ahandi yabona umuryango.
Ati 'Kugira ngo umuntu abashe kubaho, yumve ko hari abandi bameze kimwe. Muri za 80 baraduhamagara, RPF yari yaje, twamaze ibyumweru bibiri umuntu agenda amasaha umunani muri weekend, ariko inyigisho za RPF twaravugaga tuti ni bya bindi umuntu yarose bitazagerwaho.'
'Iteka umuntu yaravugaga ati ariko ubu tuzongera dusubire iwacu⦠baje kutwigisha benshi, tukajyayo tukiga, bucyeye jenoside ije, twumvise ko byose birangiye.'
Mukantabana yavuze ko nyuma ya Jenoside, nubwo habaye ibiganiro bigamije iterambere ry'igihugu nk'ibya Kicukiro I n'iya II ndetse n'ibyo mu Rugwiro, nta cyizere yari afite ko igihugu kizabaho.
Ati 'Twe twumvise ko Isi irangiye, tumara nk'imyaka ibiri ariko nk'aho ibintu byapfuye, ariko wumvaga ko bitakimeze kimwe, kuko n'iyo wagarukaga uje gushyingura abacu, warazaga n'akababaro ariko wumvaga ko uje mu gihugu.'
Amafoto: Igirubuntu Darcy