RRA yatangiye gutanga imashini zikora fagitire ya EBM ku buntu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yo guha abasora imashini zitanga fagitire za EBM ku buntu yashyizweho mu rwego rwo gufasha abasora kuzuza inshingazo zabo zo gutanga inyemezabuguzi zikoresheje ikoranabuhanga, nk'uko byatangwajwe n'ubuyobozi bw'imisoro mu itangazo ryasohotse ku wa 2 Werurwe uyu mwaka.

Muri iryo tangazo, RRA ivuga ko usora wese wifuza imashini itanga fagitire za EBM ku buntu asabwa kugana ibiro by'imisoro bimwegereye, cyangwa akajya ku rubuga rwa RRA, akuzuza ifishi isaba iyo mashini anyuze hano.

Ubwo yavuganaga n'itangazamakuru, Komiseri wungirije ushinzwe abasora akaba n'umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin, yibukije ko izi mashini zitanga fagitire za EBM ziri gutangirwa ubuntu, zije zisanga ubundi buryo RRA yashyizeho bwo gutanga fagitire zemewe nabwo butangirwa ubuntu harimo nka EBM Version 2.1 ishyirwa muri mudasobwa, EBM Mobile ishyirwa muri Telefone igendanwa, na Online EBM isaba uyikuresha kuba gusa kuba afite internet.

Izi mashini ni igisubizo ku kibazo cyakunze kugaragazwa na bamwe mu basora, bavugaga ko badafite ubushobozi bwo kugura mudasobwa (computer, laptop, tablet), cyangwa Smartphone byo gushyiramo uburyo bwo gutanga fagitire zemewe.

Karemera Rodrigue, umucuruzi mu Muji wa Kigali, yagize ati "Nafunguye aga papeterie (inzu icuruza ibikoresho bijyana n'impapuro) gato i Remera. Abakozi ba RRA bansabye ko ngomba kujya ntanga fagitire za EBM, ariko sinari mfite ubushobozi bwo kugura imashini ngo nshyiremo EBM yabugenewe. Iyi mashini iramfashije cyane."

Mu mwaka wa 2019, nibwo hasohotse itegeko risaba umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu gutanga inyemezabuguzi ikoresheje ikoranabuhanga ryemewe n'ikigo cy'Imisoro n'Amahoro.

Ku wa 24 Ukuboza 2020, RRA yasohoye itangazo risa nk'irishyira mu bikorwa iri tegeko, kuko ryasabaga abacuruzi bose, baba abanditse n'abatanditse ku musoro ku nyongeragaciro gutanga inyemezabuguzi zikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwemewe n'ubuyobozi bw'imisoro. Kugeza ubu, abarenga 78000 bakoresha uburyo butandukanye mu gutanga inyemezabuguzi zemewe.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora akaba n'umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko izi mashini zije zisanga ubundi buryo RRA yashyizeho bwo gutanga fagitire zemewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yatangiye-gutanga-imashini-zikora-fagitire-ya-ebm-ku-buntu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)