Mu itangazo RRA yashyize hanze kuri uyu wa 31 Werurwe 2023 yavuze ko 'ibi bikozwe hashingiwe ku busabe bw'abasora bagaragaje ko bagize ibibazo by'ikoranabuhanga mu kumenyekanisha bityo ntibabashe kuzuza inshingano zabo mu gihe cyari giteganyijwe.'
Yakomeje iti 'Tuboneyeho kwibutsa abasora bose ko bagomba kumenyekanisha hakiri kare buri gihe kugira ngo bahabwe ubufasha mu gihe babukenera kandi banirinde ingorane n'igitutu cyo ku munota wa nyuma.'
RRA yagaragaje ko ibibazo byose byatewe n'uko abasora benshi baje kumenyekanisha uwo musoro muri iyi minsi ya nyuma ndetse ko bari gushaka uko ikibazo cyakemuka vuba hashoboka kugira ngo abantu bamenyekanishe banishyure igihe kitararenga.
RRA itangaje ibi mu gihe inaherutse kugaragaza ko mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu w'umwaka wa 2022, yashyizeho impinduka zigamije korohereza abasora.
Izo mpinduka zirimo kubongereramo uburyo bwo kumenyekanisha ibyatunze umwuga 'Depenses', badafitiye inyemezabuguzi za EBM cyangwa se andi mamenyekanisha akorewe muri gasutamo n'imisoro ifatirwa.
Ni impinduka zatumye hakurwaho 27% ya depenses, kugira ngo buri wese yemererwe kumenyekanisha ibyatunze umwuga ariko bidaherekejwe na fagitire za EBM cyangwa ibindi bisabwa kugira ngo izo 'depenses' zemerwe.
Izo depenses ariko zigomba kuba ari izituruka ku bantu cyangwa ibigo byemerewe kudakoresha EBM nk'amabanki cyangwa ibigo bya Leta.
Icyo gihe Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara, yasabye abasora bose gushyiramo gusa depenses zijyanye n'ibyatunze umwuga koko nyakuri kuko nyuma y'imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu, iyo migereka izagenzurwa bihutiyeho.
Ati 'Nyuma y'itariki 31 Werurwe 2023 tuzatangira kugenzura bya byatunze umwuga byashyizweho bigendeye ku mugereka gusa kugira ngo turebe ko koko ari ibyatunze umwuga by'ukuri, niba bitaraje kugabanya gusa inyungu zisoreshwa atari iby'ukuri'.
Izindi mpinduka zakozwe mu imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu ni uko usora cyangwa umwunganira iyo akora imenyekanisha, mu kuryohereza mu ikoranabuhanga rya RRA asabwa gushyiraho umwirondoro we, akanabyemeza ko ari we ubikoze.
Kumenyekanisha umusoro ku nyungu bikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA www.rra.gov.rw, ku bamenyekanisha umusoro bashingiye ku nyungu nyakuri (Regime Reel) hamwe n'abakora ibaruramari riciriritse (simplified accounting), ukajya ahanditse 'Menyekanisha Imisoro y'Imbere mu gihugu'.
Abamenyekanisha umusoro ku nyungu w'ibinyabiziga cyangwa uw'ubucuruzi mu buryo bukomatanije (Flat Regime na Lampsum Regime) bo, bashobora gukora imenyekanisha bakoresheje Telefone igendanwa.
Amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kumenyekanisha azaba ibihumbi 50Frw mu gihe itegeko ryari risanzwe yari ibihumbi 100Frw.
Umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi atandatu azajya acibwa amande angana na 0.5% nageza ku mezi 12 ahanishwe kwishyura 1% by'agaciro k'umusoro ugomba kwishyurwa kandi nawo awutange.