RSSB yibutse abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyatangiriye ahashyizwe ikimenyetso cy'urwibitso ku cyicaro gikuru cya RSSB hacanwa urumuri rw'icyizere, bakomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ubuyobozi n'abakozi ba RSSB basuye uru rwibutso basobanurirwa amateka y'u Rwanda n'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa maze bunamira Abatutsi bashyinguye kuri uru rwibutso.

Nyuma hatanzwe ibiganiro n'ubuhamya bitandukanye byagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko bategura iki gikorwa mu kwifataya n'imiryango y'abari abakozi b'urwego rwasimbuwe na RSSB, bishwe kandi ko bazakomeza kubaba hafi.

Ati 'Urwego rwa RSSB rwaje kwifatanya n'imiryango y'abakozi bari aba CSR ariko tunibuka Abatutsi bose bazize Jenoside mu 1994, twifatanya n'abandi Banyarwanda bose ariko by'umwihariko aba bari abakozi bacu.'

'Ubutumwa tubaha uyu munsi ni ubw'urukundo no kubakomeza kandi nk'uko urugendo rw'imyaka 29 twarugendanyemo, tubizeza ko tuzakomeza kubaba hafi, ari na ko tuba hafi n'abandi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Yakomeje ashima ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside asaba buri wese kuzirikana uruhare rwe mu kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda.

Ati 'Turashimira ko hari abandi Banyarwanda b'intwari cyane cyane ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi, zahagaritse Jenoside zitabara abari mu kaga. Ibi babigezeho kubera indangagaciro bari bafite zo gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda nta vangura. Uyu ni umwanya mwiza wo gushimira no kuzirikana ubwo butwari kandi buri wese akumva uruhare n'inshingano bye mu kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho.'

Uwari uhagarariye Minisiteri y'UBumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Habimana Djamali, yasobanuye amateka yaranze Jenoside, aboneraho umwanya wo gusaba urubyiruko guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside.

Ati 'Urubyiruko rukangurirwa gufata iya mbere mu kurinda ibyagezweho bahangana n'abapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n'abagifite ingengabitekerezo yayo.'

RSSB yakoze iki gikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobozi n'abakozi ba RSSB basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
RSSB yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abakozi batandukanye ba RSSB
Ubuyobozi n'abakozi rwa RSSB basuye uru rwibutso basobanurirwa amateka y'u Rwanda n'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, banunamira Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso
Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba RSSB bafatanyije gucana urumuri rw'icyizere
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abakozi batandukanye ba RSSB
Ubuyobozi n'abakozi b'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bibutse abantu 19 bamaze kumenyekana bari abakozi b'Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'abakozi y'u Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda, CSR) bishwe muri Jenoside
Hibutswe Abatutsi 19 bakoraga muri Caisse Sociale du Rwanda, CSR
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko bategura iki gikorwa mu kwifataya n'imiryango y'abari abakozi babo bishwe kandi ko bazakomeza kubaba hafi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yibutse-abahoze-ari-abakozi-ba-caisse-sociale-bazize-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)