RTLM yaje ari rutwitsi: Uko Leta yateguye Jenoside yakoresheje itangazamukuru mu kubiba urwango kuva mu 1959 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro ikomeye yifashishijwe n'ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda kuva rwabona ubwigenge cyane ko ibitangazamakuru byinshi byagiye bishingwa wasangaga ari iby'amashyaka cyangwa abacuruzi bakoranaga bya hafi n'ubutegetsi.

Uruhare rw'itangazamakuru mu gushishikariza iyicwa ry'Abatutsi rwagaragajwe mu mukino wiswe 'Hate Radio', ushushanya imikorere y'itangazamakuru by'umwihariko Radiyo rutwitsi RTLM yatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubwa mbere wakiniwe mu Rwanda mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre kikitabirwa na Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nubwo RTLM yatangiye nyuma, yagize uruhare mu kwenyegeza ubwicanyi bwibasiye Abatutsi.

Ati "Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha urwango ntibyatangiranye na RTLM, ni ibya kera, amashyaka ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1959, ni yo yatangije ibinyamakuru byigisha urwango. RTLM ifite aho yabivanye, ifite abakurambere bayo."

Yatanze urugero ku Ishyaka rya APROSOMA ryashinze ikinyamakuru cyiswe "Ijwi rya Rubanda Rugufi" mu 1959. Icyo gihe Parmehutu nayo yashinze ikinyamakuru cyiswe "Jyambere"

Ati "Ibyo binyamakuru byafatanyije mu kwigisha ko igihugu ari icy'Abahutu, byandika ko Abatutsi bazatsembwa. Kuva mu 1959 byanditswe gutyo mu itangazamakuru."

Nimero ya Gatatu y'ikinyamakuru Jyambere yanditswe tariki 27 Ugushyingo 1959, yari ifite aho ivuga ngo "Niba Abatutsi bakomeje guturana n'Abahutu, bazatsembwa."

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibyo "Jyambere" yabyanditse hashize ibyumweru bibiri Abatutsi bishwe kuva tariki 1 Ugushyingo 1959.

Ikindi kinyamakuru cyitwaga "Ijwi rya Rubanda Rugufi" nacyo cy'Ishyaka APROSOMA, cyasohotse tariki 27 Nzeri 1959, ku munsi Gitera Joseph wari umwanditsi mukuru wacyo yatangarijeho icyo yise Amategeko 10 y'Abahutu.

Icyo gihe APROSOMA yanditse ivuga ngo "Nimukanguke mushyire hamwe, mutore abategetsi banyu b'Abahutu, babishoboye, kandi hose, muve hano mubyiyemeje, ntagusubira inyuma, ntimuzatore Abatutsi n'Umuhutu ubanye na bo, ni umwanzi wanyu. Nimumwiceho ntimuzamutore."

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu 1991, ubwo amashyaka menshi yongeye kwemererwa mu Rwanda, Ikinyamakuru Jyambere cyongeye gushingwa n'Ishyaka rya MDR.

Jyambere yaje yunga mu ijwi rutwitsi ry'ibindi binyamakuru byashinzwe icyo gihe birimo "Kangura" yashinzwe mu 1990, Ecos de Milles Collines yashinzwe muri Kamena 1991, La Médaille Nyiramacibiri yashinzwe muri Nyakanga 1991, Ikinyamakuru Power cyashinzwe na Karamira mu Ugushyingo 1993 n'ibindi.

Minisitiri Dr Bizimana ati 'Ibi binyamakuru byose, umugambi wabyo ari umwe, wari uwo kwigisha gutsemba Abatutsi.'

Tariki 9 Gashyantare 1991, Kangura yagarutse kuri iryo jambo 'gutsemba' aho yanditse iti 'mureke tumenye Inkotanyi n'abashyigikiye FPR maze mureke tubatsembatsembe'.

Nimero ya 54 y'Ikinyamakuru Kangura yasohotse muri Gashyantare 1994, yagarutse kuri iryo jambo igira iti 'Ibyitso by'umwanzi birazwi neza, bazatsembatsembwaho'.

Ibinyamakuru byavugwaga ko birwanya ubutegetsi bwa Habyarimana birimo Kinyamateka, Isibo, nabyo byageze aho bikajya binyuzwamo imvugo zihembera urwango n'ironda bwoko.

Nimero ya Gatandatu y'Ikinyamakuru 'Isibo' yasohotse tariki 10 Mutara 1991, yari irimo inyandiko igiraga iti 'Umututsi muri iki gihe cy'Inkotanyi'. Cyanditse amategeko yiswe ko ari 'amategeko dukwiriye kugenderaho buri munsi'.

Mu mategeko atanu y'Abahutu, harimo irivuga ngo 'mugenzure Umututsi wanze kuva ku izima atazanduza abazima'.

Minisitiri Dr Bizimana ati 'Birumvikana ko Isibo, isaba ko Abatutsi bagomba guhigwa, nk'uko Leta yabitegekaga.'

Itegeko rya gatanu mu yari agenewe Abatutsi ryo ryaravugaga ngo 'Umututsi ukunda igihugu, nafashe ubutegetsi gutahura bene wabo batava ku izima, bahisha ubugome n'uburyarya'.

Minisitiri Dr Bizimana ati 'Isibo yanzuye ivuga ngo, agahoro ko mu 1959, kakanguye Abatutsi benshi, utemera iyi nama uwo ariwe wese, arashaka ko igihugu cyacu gihora mu ntambara.'

Yakomeje agira ati 'Iyi mvugo yanditswe mu 1991, irasaba ko Abatutsi bongera gukorerwa ubwicanyi nk'ubwo mu 1959, ndetse bakarenzaho kuko ngo ubwo bakorewe mu 1959 bwagize akamaro.'

Ikinyamakuru 'Kinyamateka' cyo ngo n'ubwo kitari ikinyamakuru cy'urwango ariko cyaretse inyandiko zigisha irondabwoko n'urwango ziratambuka.

Nimero 1338, yo muri Gashyantare 1991, yanditse ivuga ngo 'ibyo aribyo byose twagize Imana, iyi ntambara yazenye ubumwe bw'Abahutu.

Kinyamateka kandi yagiye yita 'Inkotanyi n'Abatutsi' Inyanga-Rwanda ndetse ngo MDR imaze gucikamo ibice bibiri, Kinyamateka yashyigikiye igice cya MDR-Power ivuga ko ibitekerezo byayo aribyo bizima.

Akaboko ka Habyarimana na Kabuga mu ishingwa rya RTLM

Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), yari Radiyo yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993 ariko yagize uruhare rugaragara muri Jenoside hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Itangira yahawe akabyiniro ka 'Radiyo Rutwitsi' ikaba yari ifite studio n'iminara mu nyubako ziri ahari Kigali CarFree Zone magingo aya. Iyi Radio yumvwaga n'abaturage benshi cyane, byatumye ikwirakwiza urwango mu buryo bworoshye.

Ni radio yatangijwe n'itsinda ryari riyobowe n'umwe mu bahanga igihugu cyari gifite witwaga Dr Ferdinand Nahimana.

Nahimana ni we wanditse inyandiko ya mbere iteganya gushyiraho Radiyo RTLM. Komite ntangiriro ya RTLM [Comité d'initiative] yayoborwaga n'Umunyemari Kabuga Félicien.

Abandi bari bari muri iyi komite barimo Serugendo Joseph, Ephrem Ntezabera, Jean Bosco Barayagwiza mu gihe Perezida Juvénal Habyarimana ari we wabaye umunyamigabane wa mbere w'ikirenga wa RTLM.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe Habyarimana yatanze miliyoni 1 Frw nk'umugabane we.

Abandi banyamigabane barimo Kabuga, Basabose Philippe n'abari abayobozi bakuru b'igihugu icyo gihe.

Minisitiri Dr Bizimana ati "Birerekana rero ko RTLM yari iya Leta."

RTLM kandi ngo yafatanyije n'Ikigo cya Leta cy'Itangazamakuru, Orinfor [Office Rwandais d'Information] ku buryo abanyamakuru benshi, bari abo muri Orinfor.

Barimo abanyamakuru bari barize b'abahanga ndetse bari bagezweho icyo gihe nka Habimana Kantano, Noheli Hitimana, Joël Hakizimana, Gaspard Gahigi n'abandi.

Minisitiri Dr Bizimana ati "Biratwereka rero ko, ikinini cyatumye Jenoside ishoboka ni uko yashyigikiwe na Leta, itangazamakuru ni umwe mu muyoboro wifashishijwe."

RTLM yatangiye ibiganiro yigisha amacakubiri, ariko ikajya isa n'ibigira mu rwenya, gusa abantu bagenda bavumbura imigambi yayo uko abanyamakuru bayo bacishagaho inyigisho zihembera amacakubiri.

Amwe mu magambo yatambukaga kuri RTLM harimo ngo 'Abatutsi mwa nyenzi mwe tuzabica'.

Ayo magambo yo kubiba urwango yateye impaka mu biganiro bya Arusha, ahaberaga imishyikirano y'amahoro abatavuga rumwe na Habyarimana baje gusaba ko iyo radiyo yafungwa.

Icyo gihe Dr Nahimana wari umuyobozi wayo yavuze ko yashyizweho kugira ngo irwanye Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, ariko byabaga ari nko kuyobya uburari.

Nyuma yo guhanurwa kw'indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994 RTLM yakanguriye rubanda ko Abatutsi bigometse ari bo bakoze ayo mahano maze ihamagarira abantu icyo yitaga intambara ya nyuma yo gutsemba Abatutsi. Imvugo yasubirwagamo kenshi ni iyo 'Gutema ibiti birebire'.

Umunyamakuru wayo Habimana Kantano yavugiye kuri iyi Radiyo ati 'Aho bukera muri Kigali haraba akantu'.

Abandi banyamakuru bazwi cyane kuri RTLM, barimo Valérie Bemeriki, na we wari mu bakunzwe kandi ufite ijwi ryakundwaga na benshi. Uyu yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa igifungo cya burundu.

Inkuru wasoma:

â€"  Imaramatsiko ku bikubiye muri Hate Radio, umukino wakiniwe bwa mbere mu Rwanda (Video)

â€"  Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kwerekana 'Hate Radio', umukino ushushanya RTLM muri Jenoside (Amafoto)




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtlm-yaje-ari-rutwitsi-uko-leta-yateguye-jenoside-yakoresheje-itangazamukuru-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)