Rusizi: Abagore bari kubakira abatishoboye inzu 18 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari (2022/2023), abagore bo mu karere ka Rusizi bihaye intego yo kubakira abatishoye inzu 18 mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage muri akarere.

Jeanne d'Arc Niyonsaba, uyobora Inama y'Igihugu y'abagore mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko bakorana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bukabafasha guhitamo umuturage ugomba kubakirwa.

Ati 'Iyo tumaze kumubona, nk'abagore twegeranya amafaranga tukagura ibikoresho birimo amabati, imisumari, inzugi, amadirishya inzu tukayizamura'.

Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, abagore bo mu karere ka Rusizi bari bubatse inzu imwe, babona ntibihagije biyemeza kongera umusanzu batanga mu guhangana n'ibibazo bibangamiye abaturage bo mu karere ka Rusizi, ni aho bakuye igitekerezo cyo kubaka nibura inzu imwe muri buri murenge.

Niyonsaba ati 'Dufite inzu imwe gusa imaze gushingwa itarasakarwa, izindi zirashinze, zirasakaye, zirakinze ziri ku cyiciro cyo gukurungirwa. Iyo mu murenge wa Butare yo yaruzuye twarayitashye. Intego dufite ni uko kwezi kwa Gatandatu izi nzu zose zigomba kuba zaruzuye abaturage bazirimo'.

Byapata Marie Jeanne, umubyeyi w'abana bane atuye mu murenge wa Nyakabuye ni umwe mu baturage batishoboye bari kubakirwa n'inama y'igihugu y'abagore bo mu karere ka Rusizi.

Uyu mubyeyi inzu ye yasenywe n'ibiza mu kwezi kwa kane umwaka ushize, kuko atari afite ubushobozi bwo kwiyubakira indi, ashinga akazu cy'icyumba kimwe akakararamo n'abana be bane.

Ati 'Nagiye kubona mbona ushinzwe abagore araje arambwira ngo tugiye kukubakira. Inzu twarayizamuye, bampa amabati turayisakara, barayikinga, bashyiramo n'ibirahure, kubera ko ntaho nari mfite mba, nabaga mu kazu k'icyumba kimwe mpita nyijyamo ubu bayikora nyirimo. Ndabashimira barakoze kumfasha'.

Mu miryango 250 yo mu karere ka Rusizi itari ifite aho kuba, igera kuri 245 imaze kubakirwa hasigaye itanu. Mu miryango 1500 yabaga mu nzu zimeze nka nyakatsi imaze kubakirwa ni 706.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari usigaye amezi abiri ngo ugane ku musozo, akarere kamaze gukoresha miliyoni 395Frw mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Imiryango 96 itaragiraga ubwiherero yafashijwe kubwubaka, imiryango 2400 mu miryango 3620 yari ifite ubwiherero butujuje yafashijwe kubaka ubwujuje ibisabwa ndetse n'imiryango 377 muri 528 yabanaga n'amatungo yafashijwe kubaka ibiraro. Mu bana 262 bari bagaragayeho ikibazo cy'imirire mibi abagera kuri 258 bayivuyemo.

Abagore bo mu karere ka Rusizi biyemeje kubakira abatishoboye inzu 18
Inzu abagore bo mu karere ka Rusizi bubakiye abatishoboye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abagore-bari-kubakira-abatishoboye-inzu-18

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)