Ni ibintu bidakwiye muri uyu murenge ufite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, biha abawutuye amahirwe yo gukora ubucuruzi bubinjiriza amafaranga menshi.
Byiyongera ku kuba uyu murenge ufite umwihariko wo kweza umuceri mwinshi ukanagira ibiti byinshi by'imbuto ziganjemo imyembe, amaronji n'izindi.
Abo bana 26 harimo 22 bari mu ibara ry'umuhondo bivuze ko bari bafite ikibazo cy'imirire mibi ariko kidakabije cyane n'abandi bane bari mu ibara ry'umutuku, bivuze ko bari bafite ikibazo cy'imirire mibi ikabije.
Abenshi muri aba bana si ubwa mbere imiryango yabo yari irwaje indwara z'imirire mibi ituruka ku kutabona indyo yuzuye kuko harimo abafite bakuru babo bigeze kugira iki kibazo n'abari bagaragaye kuri uru rutonde inshuro zirenze imwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Nsengiyumva Vincent de Paul, yabwiye IGIHE ko yahise atumiza abakire bo muri uyu murenge mu nama y'igitaraganya. Iyo nama yarimo abahagarariye amadini n'amatorero, abacuruzi bakomeye, n'abakozi ba Leta.
Ati 'Twasanze ubukene no kutabona ibyo kurya bihagije atari yo mpamvu ibanza mu byateye abo bana kujya mu mirire mibi, ahubwo ari imyumvire n'ubumenyi buke ku gutegura indyo yuzuye'.
Gitifu Nsengiyumva yabwiye abakire n'abasirimu bo muri uyu murenge ko iki kibazo badakwiye kukirenza ingohe, kuko iyo agiye mu nama ku karere bakavuga ko umurenge wa Bugarama ufite abana bafite imirire mibi kandi ari wo ugaburira igihugu umuceri n'imbuto, ababyumvise bahita babona ko abakire n'abasirimu bawutuyemo badasobanutse.
Abakire bo muri uyu murenge bahise bashyiraho gahunda bise 'Tumube hafi tumurengere nawe ni uwacu' mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi.
Buri mukire yahisemo urugo rumwegereye mu zifite abana bafite imirire mibi, umurenge umuha inshingano icyenda agomba gukorera urwo rugo harimo kurusura, kureba niba ibikenewe ngo ifunguro ribe ryuzuye bihari, kumenya igihe umwana arira, ingano y'ibyo bamutegurira, abandi bavandimwe be barya bate, bafite akarima k'igikoni, kubigisha gutegura ifunguro ririmo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, n'ibitera imbaraga.
Aba bakire basinyanye n'umurenge amasezerano y'uko bagiye kuba abafashamyumvire b'iyi miryango kugira ngo barebe abazatanga abandi kuvana abana mu mirire mibi.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Ikigo Nderabuzima cyongeye gupima ba bana 26 gisanga bose baravuye mu mirire mibi uretse abana batatu muri bane bari mu mutuku. Umwana uri mu mutuku kumuvana mu mirire mibi bifata igihe kuko aba agomba no kunywa imiti yo kwa muganga.
Mbarushimana Hamim avuga ko atewe ishema no kuba yarafashije abana babiri bo mu mudugudu wa Rusayo, akagari ka Nyange kuva mu mirire mibi.
Ati 'Narakurikirana nkamenya niba abo bana bariye igi, bakanywa igikoma, bakarya imbuto. Bafataga ko igi riribwa n'umuntu wageze iyo ajya mbasobanurira ko igi rigura 150Frw bityo ko n'uwagiye gupagasa akabona 2000Frw ataburamo 150Frw yo kugura amagi '.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yabwiye IGIHE ko muri aka karere bari kubaka mu baturage umuco wo gushishikariza buri wese gutanga icyo afite mu gukemura ibibazo akarere gafite.
Ati 'Iyo gahunda yo mu Bugarama kuba yakwaguka ikagera no mu yindi mirenge byaba ari ikintu cyiza kuko n'abandi na bo bafite gahunda zigiye zitandukanye ariko burya gahunda itanze umusaruro kurusha izindi ni yo ikora hose'.
Akarere ka Rusizi niko karere ko mu Ntara y'Iburengerazuba gafite abana bake bagwingiye kuko ari 30,7% mu gihe muri iyi Ntara igwingira ry'abana riri kuri 40%, naho mu gihugu rikaba riri kuri 33%.
Mu Ntara y'Iburengerazuba akarere ka Ngororero ni ko gafite abana benshi bagwingiye kuko ari 50,5% bavuye kuri 59% mu 2015, gakurikirwa na Nyabihu 49,5%, Rutsiro 44,4% Rubavu 42%, Nyamasheke 37,7% na Karongi 32,4%.
U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya abana bagwingiye bakagera munsi ya 19% bitarenze 2024.
Mu ngamba akarere ka Rusizi kafashe kugira ngo iyi ntego izagerweho harimo ko buri rugo rugomba kugira akarima k'igikoni, rukagira nibura inkoko ebyiri kandi buri nyubako ya Leta ikagira akarima k'igikoni.