Rusizi: Hamaze kuboneka imibiri irenga 870 bikekwa ko ari iy'Abatutsi bishwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, nibwo iyi mibiri yatangiye kuboneka mu isambu ya Paruwasi ya Mibirizi mu Kagari ka Karemereye mu Murenge wa Gashonga mu gihe igikorwa nyir'zina cyo kuyishakisha cyatangiye tariki 23 Mata.

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko bamwe mu bakoze Jenoside basoje igifungo aribo batanze amakuru y'uko muri iyi Paruwasi hiciwe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Akagari ka Karemereye, Uwihoreye Jean Claude, yabwiye IGIHE ko bafite amakuru ko muri Paruwasi ya Mibirizi no mu nkengero hiciwe Abatutsi benshi.

Ati 'Muri Jenoside hari hahungiye abantu benshi baza kuhicirwa n'ibitero bitandukanye birimo iby'Interahamwe n'Abajandarume n'abasirikare bitwaje intwaro.'

Yongeyeho ko aya makuru bayahawe na bamwe mu bari abayobozi mbere ya Jenoside n'abayikoze bafunguwe.

Bamwe muri bo ngo bemeye ko bagize uruhare mu gutaba iyo mibiri ngo kuko muri icyo gihe yari inyanyagiye ku gasozi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hamaze-kuboneka-imibiri-irenga-870-bikekwa-ko-ari-iy-abatutsi-bishwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)