Rusizi: Ingo zirenga 900 zibanye mu makimbirane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rusizi ni Akarere kakigaragaramo umuco wo gushaka abagore benshi by'umwihariko ukaba ugaragara mu mirenge yitaruye Umujyi wa Kamembe. Abagatuye bavuga ko uyu muco uri mu bitiza umurindi amakimbirane.

Mutangana Jonathan, Umuyobozi w'Umudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Kiyabo, Umurenge wa Bweyeye yabwiye IGIHE ko aho batuye ingo zibanye mu makimbirane zihari.

Ati 'Biterwa ni uko usanga hari abagabo batarumva neza ibijyanye n'uburinganire. Ibyo rero bituma hari abagira amarari yo kuzana abagore benshi nta n'akazi gahari bigatuma ubonye duke adushyira ku nshoreke ye akunze vuba. Bigatuma mu rugo rukuru abana batiga neza,mituweli ntitangwe bigakurura amakimbirane'.

Nsabimana Joseph wo mu Murenge wa Butare, yavuze ko amakimbirane yo mu ngo aturuka ku kutaganira hagati y'abashakanye buri wese agashaka gukora ibye atagishije inama mugenzi we.

Ati 'Amakimbirane yo mu rugo urebye atangirira ku tuntu duto, urugero nk'umugabo avuye mu rugo atavuganye n'uwo bashakanye ngo amubwire aho agiye iyo agarutse amushinja ko avuye mu bandi bagore, atafata umwanya ngo amusobanurire atuje amakimbirane agahita avuka ubwo'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi yavuze ko bitewe n'uko ingo zigabanyije mu masibo no mu midugudu bitagorana kumenya ingo zibanye mu makimbirane.

Mu ngo zibanye mu makimbirane ni ho haba higanje ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo guta amashuri kw'abana, kutishyura ubwisungane mu kwivuza, abana bata ingo bakajya mu muhanda, igwingira n'ibindi.

Nduwumuremyi yavuze ko iyo bamenye ko urugo runaka rubanye mu makimbirane barugenera amahugurwa ku mibanire myiza.

Ati 'Hari aho dufatanya n'abanyamadini n'ingo zibanye neza zikabaha ubuhamya bwazo.'

Raporo Akarere ka Rusizi gaherutse guhabwa n'imirenge 18 ikagize, igaragaza ko gafite ingo zigera kuri 910 zibanye mu makimbirane. Iyi mibare yaragabanutse kuko hari ingo 300 zahuguwe ziva mu makimbirane ubu zibanye neza.

Muri rusange Akarere ka Rusizi gafite ingo zirenga ibihumbi 90 zituwemo n'abaturage ibihumbi 480.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ingo-zirenga-900-zibanye-mu-makimbirane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)