Rusororo: Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica akanashyingura umukobwa we muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mata 2023, nyuma y'uko umukazana we atangiye amakuru y'uko yiyiciye umukobwa muri Jenoside akamwishyingurira mu rugo rwe amuhora ko yashatse umugabo w'Umututsi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umukobwa we yari yarashatse umugabo we ndetse bari batuye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana ubwo Jenoside yakorwaga.

Umunyamabanga w'Umurenge wa Rusoro, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa we nyuma yo kubona ko umutware amaze kwicwa muri Jenoside yahungiye iwabo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Rusororo.

Ati 'Se afatanyije na nyina birukanye abana be batandatu bari bahunganye barangije baramwica bamushyingura aho batuye.''

Yongeyeho ko nyuma baje gutaburura umurambo we bawushyira mu mufuka bawujugunya mu bwiherero kugira ngo ayo makuru atazamenyekana.

Yagize ati 'Uko twamenye amakuru hari umwana washyingiwe muri urwo rugo wahashatse nyuma ariko baje gutaburura uwo murambo bawushyira mu mufuka bajugunya mu bwiherero areba ariko sebukwe amubwira ko umunsi azabivuga urugo ruzaba rwamunaniye.'

Akomeza avuga ko aya makuru bayahawe n'umukazana w'uwo mugabo nyuma kubera ko yananiwe gukomeza guhishira ubwicanyi sebukwe yakoze anashimangira ko yababwiye ko umutima wahorahaga umurya.

Umugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane iby'aya makuru.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko hari na bamwe mu baturage batangiye gutoroka nyuma yo kumenya ko aya makuru yamenyekanye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusororo-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwica-akanashyingura-umukobwa-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)