Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports yateye abantu agahinda nyuma y'ikibazo yagize gikomeye gishobora gutuma asiba imikino myinshi kandi ikomeye iyi kipe ifite - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachim Ojera yateye agahinda abakunzi b'iyi kipe kubera ikibazo gikomeye yagize ku mukino bakinnyemo n'ikipe ya Bugesera FC.

Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yitwayemo neza kuri iki cyumweru Uyu rutahizamu yavuye mu kibuga igice cya mbere kirangiye kubera akabazo k'imvune yagize bituma adakomeza gufasha iyi kipe.

Iyi mvune uyu musore yagize ntabwo ari ikibazo kikanganye cyane bitewe ni uko yavuye mu kibuga agenda ntakibazo ariko bishoboka umutoza Haringingo Francis yabonye bishobora guteza ikibazo gikomeye ahitamo kumukuramo.

Umukino waje kurangira Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza bituma ihita yegera ikipe zirimo APR FC, Kiyovu Sports zifite amanota 53 nayo ihita igira amanota 49, bivuze ko isi kipe zirimo kuyirusha 4 gusa.



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-ya-rayon-sports-yateye-abantu-agahinda-nyuma-yikibazo-yagize-gikomeye-gishobora-gutuma-asiba-imikino-myinshi-kandi-ikomeye-iyi-kipe-ifite/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)