Rutanga Eric yasabye ikintu gikomeye abasiporotifu bose muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi yatanze ubutumwa bukomeye ku basiporotifu bose ndetse abashishikariza kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umukinnyi Rutanga Eric yagize ati :' Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndashishikariza abasiporotifu muri rusange ko tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukarwanya n'abagifite ingenga bitekerezo ya yo tubabwira ko ibyabaye bitazongera ukundi'.

Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC yasoje avuga ko dukomeze kwibuka twiyubaka.



Source : https://yegob.rw/rutanga-eric-yasabye-ikintu-gikomeye-abasiporotifu-bose-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)