Rutanga Eric yavuze ko hari amajwi yumvise abasifuzi bavuze bituma igitego cya 3 Police FC yatsinze APR FC cyangwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2023, uhuza ikipe ya APR FC na Police FC, hagaragayemo ibintu byatunguye abantu benshi ubwo umusifuzi Abdul yisubiyeho maze yanga igitego cya Police FC kandi yari yacyemeje.

Mu kiganiro Urubuga rw'imikino kuri Radiyo Rwanda, umunyamakuru Axel Rugangura wogeje uyu mukino, yavuze ko Rutanga Eric yatangaje ko yumvise abasifuzi bavuga ngo bagerageze kuringanyiza umukino(bishatse kuvuga ngo bakore uko bashoboye batume ikipe zombi zinganya).

Rutanga Eric yatangaje ko aya majwi yayumvise avugirwa mu itumanaho abasifuzi baba bambaye(udukoresho bambara mu matwi), abasifuzi w'ungirije uwo hagati ngo nibo wavugaga ko bakora uko bashoboye maze izi kipe zombi zikanganya.

Ibi byatumye Rutanga Eric ajya kuburana maze ateza akavuyo ku musifuzi amubaza impamvu bavuze ngo bangaye umukino, akaba ari nayo mpamvu batigeze bamuhaye ikarita.

Kubera ko ubusanzwe iyo umukinnyi asagariye umusifuzi, ahita amuha ikarita, ariko kubera ko Rutanga yabasobanuzaga ibyo yumvise bavuga maze babura icyo bamusubiza.



Source : https://yegob.rw/rutanga-eric-yavuze-ko-hari-amajwi-yumvise-abasifuzi-bavuze-bituma-igitego-cya-3-police-fc-yatsinze-apr-fc-cyangwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)