Ikigo gishinzwe Imisoro n'Amahoro muri Kenya, KRA, gisigaye gikoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya imisoro cyitwa 'eTIMS' rifite imikorere ihuye n'iya 'Electronic Billing Bachines (EBM)' zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.
Muri Werurwe, ni bwo ubu buryo bushya bwo gutanga inyemezabwishyu no kumenyekanisha imisoro bwatangiye gukoreshwa muri Kenya.
Ni intambwe yatewe bigizwemo n'u Rwanda, kuko Kenya yakoreye urugendoshuri mu gihugu, ikabona uburyo EBM ikora, nayo ikiyemeza gukora muri ubwo buryo mu kurushaho gukusanya imisoro.
Kenya yari isanganywe ikoranabuhanga yifashisha mu gukusanya imisoro, gusa ntiryatangaga umusaruro uboneye bituma ihitamo gushaka igisubizo. Ni ho havuye igitekerezo cyo gusura u Rwanda, cyane ko rwishatsemo ibisubizo rugakora EBM ubwarwo mu buryo butandukanye n'iboneka ahandi.
Abayobozi barimo Komiseri w'Ikigo gishinzwe Imisoro muri Kenya basuye u Rwanda, basaba ko iryo koranabuhanga barihabwa uko ryakabaye, bitagombeye kuba bajya kuryigiraho nabo bagakora iryabo.
Kimwe mu byanyuze Kenya mu mikorere ya EBM ni uburyo mu 2013 ubwo yatangizwaga, yazamuye imisoro ya TVA ku kigero cya 48% ndetse mu myaka yakurikiyeho iryo zamuka rikagera kuri 12% ku mpuzandengo ya buri mwaka.
Umusoro wa TVA ugize nibura 34% by'imisoro yose Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu Rwanda gikusanya. EBM ituma RRA ibona amakuru y'ingenzi y'abagomba kwishyura uwo musoro ku buryo nta bayinyereza.
Perezida Ruto yavuze ko ubwo yasabaga mugenzi we w'u Rwanda, igihugu cye cyahabwa iri koranabuhanga, igitekerezo cye cyakiriwe neza.
Ati 'Nababwira ko Kenya yungukiye cyane mu bufasha yahawe n'u Rwanda. Ubwo nahamagaraga Perezida [Kagame], yakiriye neza icyifuzo cyo kuduha ikoranabuhanga rijyanye no gucunga umusoro ku nyongeragaciro. Nk'umusaruro w'iryo koranabuhanga u Rwanda rwahaye Kenya, twabashije kubona impinduka mu buryo twakira imisoro ya TVA.'
Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, bituma imitangire y'umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.
Icyo gihe byasabaga ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gutunga no gukoresha EBM, ndetse kugeza ubu 98% by'abari muri TVA basigaye bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi.
Muri 2019, hasohotse itegeko rigena ko n'abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20 cyangwa eshatu z'amafaranga y'u Rwanda ku mwaka, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.
Kenya yahisemo gukoresha ubu buryo bwa EBM kuko yabonaga hari icyuho kinini mu bijyanye n'uburyo umusoro ku nyongeragaciro ukusanywa.