Rwamagana: Barasabira ibihano abacuruzi bagur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bavuga ko abacururiza mu isoko rya Kigabiro ndetse n'abacuruza muri Butike ziri mu mujyi wa Rwamagana bagurisha ikilo cy'umuceri ku mafaranga 1200, kandi Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda MINICOM yeratangaje ko umuceri wa Kigori igiciro cyawo ari amafaranga 820frw na 850fw.

Mbarubucyeye Claude, kuri uyu wa Mbere yabwiye Inyarwanda.com ko yaguze ikilo cy'umuceri ku mafaranga 1200frw, bitewe n'uko aho yageraga bawumwimaga ku giciro gishya.

Ati 'Abacuruzi bakomeje kugurisha umuceri amafaranga 1200, uyu munsi nagiye kuwugura muri Butike bampenze njya mu isoko nzi ko wenda bubahiriza amabwiriza ya Leta, ariko naho bawumpereye ku giciro gisanzwe. Ahubwo abanyamakuru mutuvuganire kuko Leta yagize neza igabanya igiciro, none abacuruzi ntibashaka kugihindura."

Uwimana Hamida yabwiye Inyarwanda ko bifuza ko ubuyobozi buhana abacuruzi banze guhindura ibiciro.

Ati: 'Ibiciro by'umuceri ntacyahindutse kuko turimo kuwugura 1200, ubwo rero ubuyobozi nibwo bwaturengera nk'uko ujya mu modoka ugasanga hamanitseho ibiciro by'ingendo ndetse hariho n'aho wahamagara urenganye, abacuruzi nabo babasabe babikore gutyo wenda byacika."

Ubuyobozi buvuga ko abagurisha ku biciro bitashyizweho n'ubuyobozi barenga ku mabwiriza, ndetse hateganyijwe ibihano.

Rushimisha Marc, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigabiro aganira na Inyarwanda.com, yemeje ko guhindura ibiciro uzabifatirwamo azahanwa.

Ati 'Guhera ejobundi twatangiye ubugenzuzi dufatanyije n'inzego z'umutekano, ejo nabwo bwarakozwe ndetse n'uyu munsi bwakomeje kandi abacuruzi twabamenyesheje ko bagomba kubahiriza igiciro cyashyizweho n'ubuyobozi bw'Igihugu kikanatangazwa mu binyamakuru byose. Ubuyobozi dufite inshingano zo gukurikirana ko ibiciro bishyirwa mu bikorwa uko byategetswe, kandi umuturage ugurishijwe ku giciro kitateganyijwe yabimenyesha ubuyobozi."

Rushimisha yakomeje ati 'Uwakishyiriraho igiciro ku nyungu ze bwite azabihanirwa, kuko hari ibihano bizahabwa abarenga ku mwabwiriza yatanzwe. Mubyo tugenzura harimo no kureba niba umucuruzi afite ahanditse ibyo acuruza n'ibiciro byabyo (tarif), uwo dusanze ntabyo yakoze tumugira inama yo kubikora."

Abaturage bemeza ko inzego zishinzwe kugenzura uko ibicuruzwa byubahirizwa babikora, ariko abacuruzi bagurisha ku biciro bishya iyo bahari gusa ariko iyo bagiye bongera gucuruza  ku biciro byari bisanzwe mbere y'uko bihindurwa.

Abaturage bavuga ko abenshi mu bacuruzi baciriritse batamanika ibiciro ku bicuruzwa byabo, bagasaba ko ubuyobozi bwashyiriraho ibihano abanze gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa byabo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128471/rwamagana-barasabira-ibihano-abacuruzi-bagurisha-ibicuruzwa-ku-biciro-byahinduwe-128471.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)