Rwamagana City n'inzara bari kwambikana impet... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwamagana City ni imwe mu makipe amaze iminsi avugwamo inzara kandi irambye, gusa umusaruro abakinnyi bakura mu kibuga ukaza uhabanye n'uw'abakinnyi baburaye. 

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru tariki 5 Mata, Rwamagana City ifite umukino wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro bazakiramo Kiyovu Sports.

Abakinnyi ba Rwamagana City bamaze gufata umwanzuro wo kudakina uyu mukino mu gihe baba batarahabwa amafaranga y'imishahara y'amezi atatu iyi kipe ibabereyemo.

Abakinnyi ba Rwamagana City baheruka gukirigita ifaranga mu Ukuboza k'umwaka ushize, bivuze ko kuva uyu mwaka watangira batazi ifaranga uko risa.

Bamwe mu bakinnyi baganiriye na InyaRwanda, bayitangarije ko aho bigeze batazasubira mu kibuga batarahembwa.

Umwe yagize ati: "Ibi bintu birakabije ubu twabuze icyo tuvuga. Kuva uyu mwaka watangira, ntabwo turabasha guhembwa kandi turi kwitwara neze. Gusa nk'abakinnyi twamaze gufata umwanzuro ko nibatagira amafaranga baduha, umukino wa Kiyovu Sports ntabwo tuzawukina."

Andi makuru InyaRwanda yamenye ni uko ubuyobozi bushobora guhemba ukwezi kumwe mu mezi 3 bubereyemo ikipe, ubundi bakaguyaguya abakinnyi bakagaruka mu kibuga. 

Abakinnyi nabo bavuga ko nibahabwa ukwezi kumwe bazagufata bakigendera kuko hari igihe yaba ariyo mafaranga ya nyuma bahembwe.

Mu mpera z'icyumweru dusoje, Rwamagana yagiye i Burengerazuba bw'u Rwanda ihatsindira ikipe ya Rutsiro FC igitego 1-0, ndetse biyifasha kugera ku mwanya wa 12 n'amanota 26 ku rutonde rwa shampiyona, ukaba ari nawo mwanya mwiza iyi kipe igize kuva iyi shampiyona yatangira.

Rwamagana City kandi ikomeje kwitwara neza mu mikino yo kwishyura, ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona mu mikino yo kwishyura, ikaba izakira Musanze FC mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona.

Abakinnyi ba Rwamagana City bavuga ko gusubira mu kibuga bigoye mu gihe baba batarahabwa amafaranga 

Iyi kipe ya Rwamagana City mu mikino yo kwishyura yakanze abantu benshi bavugaga ko iri mu makipe ayoboye izizamanuka, gusa ubu irabura amanota atanu ngo igume mu cyiciro cya mbere 

Abakinnyi ba Rwamagana City ntibishimye

Abakinnyi ba Rwamagana City ntibazi uko amafaranga ya 2023 ateye niba ahanda cyangwa adahanda, umuntu yavuga ko bo n'ubukene rugeretse. Ni mu gihe ariko ubuyobozi bw'iyi kipe bwo busa nk'ubwahisemo kwibanira n'ubukene, ibintu bitari gukozwa abakinnyi bayo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127720/rwamagana-city-ninzara-bari-kwambikana-impeta-127720.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)