Rwamagana: RIB yatahuye aho umuntu wishwe yashyinguwe nyuma y'imyaka irenga 10 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa Ayinkamiye uvuga ko bamaze igihe batabona umuvandimwe wabo bakaza gucyeka ko ashobora kuba yarishwe n'umugabo.

Ati 'Twamubuze guhera muri 2012, dukeka ko yaba yaragiye gushaka ubuzima hamwe n'umugabo we muri Uganda ariko tuza kumenya ko ashobora kuba yarishwe muri 2009 ndetse akanajugunywa mu bwiherero nibwo twatanze ikirego muri RIB.'

RIB ivuga ko ikimara kwakira ayo makuru hakozwe iperereza ikusanya amakuru ndetse no gushakisha aho yaba yarashyinguwe, hanyuma RIB iza gusanga umubiri wa nyakwigendera yarishwe akajungunywa mu bwiherero bwaho babaga.

RIB ivugako hamaze gufatwa impagararizi (sample) ubu hakaba hagiye gupimwa uturemangingo ndangasabo (ADN) muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mubiri ari uwa Ayinkamiye Rebecca.

Amakuru aturuka aho bari batuye, avuga ko urwo rugo bari babanye mu makimbirane aho umugabo yakubitaga uwo mugore akahukana akazagaruka hashize amezi nk'abiri.

Abaturage bahatuye bemeza ko ngo akimara kumwica yahise ashaka undi mugore, ngo babonye uwo mugore atangiye kujya yambara ibitenge bya nyakwigendera nibwo batangiye gukeka ko ashobora kuba yarapfuye.

Batangiye guhwihwisa amakuru ko bishoboka ko umugabo we Harerimana yaba yaramwishe dore ko bari babanye nabi; ngo yahise atoroka.

Ucyekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha akurikiranyweho ni ubwicyanyi gihanwa n'ingingo ya 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

RIB irashishikariza abantu kujya itanga amakuru hakiri kare kuko bifasha mu iperereza. Ikindi RIB yibutsa abantu nuko guhishira icyaha cy'ubugome bihanwa n'amategeko bivuze ko ari inshingano za buri Muturarwanda wese ko kudahishira icyaha cy'ubugome nubwo uwagikoze yaba ari umugabo cyangwa umugore wawe.

RIB iributsa na none ko umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy'ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera. RIB kandi irashishikariza buri wese gutanga amakuru ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa kuri Sitasiyo ya RIB imwegereye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-rib-yatahuye-aho-umuntu-wishwe-yashyinguwe-nyuma-y-imyaka-irenga-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)