Rwamgana: Ab'i Mwulire bibutse Jenoside ku nshuro ya 29 hagarukwa ku kaga Abatutsi bahuye na ko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu musozi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri 26 930 irimo iy'abasaga ibihumbi 15 bahiciwe nyuma y'iminsi 12 bahanganye n'Interahamwe ariko bakaza kurushwa imbaraga kubera imbunda zakoreshejwe.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi baguye kuri uyu musozi wabaye kuri uyu wa 18 Mata 2023, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 28.

Mu buhamya bwa Mukarubuga Egidie watanze ubuhamya nk'umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, yavuze ko babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye aho abagabo bayateraga Interahamwe mu gihe abana n'abagore bayatundaga bayabegereza.

Yakomeje avuga ko ubwo batangiraga kubica we bamutemye mu mutwe ariko ntiyahita apfa, bukeye bagarutse guhorahoza abatari bapfuye bamutema ijosi ku buryo hasigaye imitsi ibiri.

Mukarubuga yavuze ko yaje kurokorwa n'umukecuru wamusanze ahantu mu gihuru yari aryamyemo ahamagara abandi bantu bamugeza mu nkambi aho Inkotanyi zari zashyize abo zarokoraga baramuvuza kugeza ubwo yongeye kuba muzima.

Kuri ubu afite umugabo n'abana batanu. Yavuze ko abamwiciye umuryango we yabababariye.

Rwakibibi Pascal wavuze mu izina ry'imiryango yashyinguye ababo yashimiye Inkotanyi zabarokoye zigatanga ubuzima ku Banyarwanda. Yavuze ko nubwo abashyinguwe batabasubije ubuzima, nibura babashyinguye mu cyubahiro.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yihaganishije imiryango yashyinguye ababo abibutsa ko igihugu kibakunda kandi ko gishishikajwe no kubateza imbere.

Yasabye buri wese kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abakomeje guhembera urwango, asaba ababyeyi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibiganiro bibi bihembera amacakubiri kuko byashyira habi igihugu.

Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 83, Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire bari baturutse Nawe, Rutonde, Munyiginya, Mwulire, Muhazi n'ahandi henshi. Mu babishe havugwamo Semanza Laurent wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi.

Imibiri 28 yashyinguwe mu cyubahiro i Mwulire
Rwakibibi Pascal wavuze mu izina ry'abashyinguye ababo yashimiye Inkotanyi zabarokoye
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yihaganishije imiryango yashyinguye ababo abibutsa ko igihugu kibakunda kandi ko gishishikajwe no kubateza imbere
Mukarubuga yavuze ko Inkotanyi zamutabaye yenda gupfa kuko yari yaratemwe ijosi
Abayobozi barimo Minisitiri Ingabire Paul na Minisitiri Nyirahabimana Solina bifatanyije n'abarokokeye Mwulire kwibuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamgana-ab-i-mwulire-bibutse-jenoside-ku-nshuro-ya-29-hagarukwa-ku-kaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)