Rwamurangwa wayoboye Gasabo n'umunyemari Dubai batawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi uwahoze ari umuyobozi w'Akarere ka Gasabo,Rwamurangwa Stephen na Nsabimaba Jean uzwi nka Dubai, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry'inzu zo mu Mudugudu uzwi nko kwa Dubai nyuma y'uko bigaragaye ko zubakishikijwe ibikoresho bidakomeye zigatangira kugwa ku bazituyemo.

Abandi batawe muri yombi barimo Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d'Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry'ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu bwite.

Ni umudugudu wiswe Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Mudugudu w'Urukumbuzi, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Wubatswe n'umushoramari Nsabimana Jean benshi bazi nka 'Dubai' wazanye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo. Yatangiye kubaka izi nzu mu 2013, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu 2015.

Izi nzu uko ari 114 baziguze nk'abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zigurwa, ndetse izindi zibona abazikodesha.

Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw, amafaranga bahamya ko yari make cyane, mbere yo kumenya ko zisondetse.

Perezida Paul Kagame, aherutse kuvuga ko mu iyubakwa ry'uyu Mudugudu habayeho uburangare bw'abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

The post Rwamurangwa wayoboye Gasabo n'umunyemari Dubai batawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/20/rwamurangwa-wayoboye-gasabo-numunyemari-dubai-batawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwamurangwa-wayoboye-gasabo-numunyemari-dubai-batawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)