Ni umuhango wabaye ku wa 12 Mata 2023 witabirwa na Amb. Joseph Nsengimana, wari uhagarariye abagize inama z'ubuyobozi bw'ibigo byitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka n'abayobozi babyo.
Umukozi wa Rwanda Mountain Tea, Nsengiyumva François, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwana w'imyaka irindwi, yatanze ubuhamya bw'uko Abatutsi batotezwaga na mbere y'uko Jenoside itangira.
Ati ''Hari igihe cyageraga, interahamwe cyangwa se n'abandi bari muri uwo mugambi, kandi yari mbere ya Jenoside, bakaza gusaka. Bakaza gusaka mu ngo kandi bagasaka mu ngo z'Abatutsi''.
Nsengiyumva avuga ko basakaga bavuga ko bashaka inyenzi, ibintu byose bakabisohora mu nzu ndetse bakabatoteza bikomeye.
Kalisa Evariste watanze ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), na we yagarutse ku mateka yabonesheje amaso ye, yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside.
Ati ''Ndagira ngo mbanze nihanganishe mwese abo dusangiye ibi bihe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri hano, nihanganishe n'abatarabona ababo ngo babashyingure''.
Yakomeje agira ati ''Mwihangane rero mukomere, mutwaze, dukomeze kwibuka twiyubaka''.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Mountain Tea, Nsengimana Jonathan, avuga ko uyu ari umunsi ukomeye ku kigo cyabo, kuko bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakanashimira abayihagaritse.
Ati ''Twe nka Rwanda Mountain Tea turi abashoramari, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twagiriwe amahirwe yo kubona umwanya wo gukora ubucuruzi mu gihe igihugu cyari gitekanye, kimeze neza, gifite amahoro, giteza buri munyarwanda wese imbere kitavangura''.
Nsengimana avuga ko igihe nk'iki, abashoramari baboneraho gushimira ubuyobozi bwiza bwazanye umutekano mu gihugu, buri muturarwanda wese akaba ashobora gukora imirimo ye mu mudendezo.
Amb. Joseph Nsengimana wari ahagarariye abagize inama z'ubuyobozi bw'ibigo byitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka n'abayobozi b'ibyo bigo, yasabye abawitabiriye gukomeza gusenyera umugozi umwe bakubaka u Rwanda, bakanigira ku mateka yaruranze bagakomeza kuzana impinduka nziza mu iterambere ry'igihugu.
Ibigo bitandatu byifatanyije muri uyu muhango ni Rwanda Mountain Tea Ltd, Prime Insurance Ltd, SP, Petrocom Ltd, Prime Life Insurance na Integrated Infrastructures Company Ltd.
Byashibutse kuri Etablissement Gatera Egide, yashinzwe n' umushoramari Egide Gatera mu mwaka wa 1980, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1995 iza guhinduka Petrocom Ltd.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahabereye uyu muhango, hashyinguye Abatutsi basaga 250.000 bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.