SC Johnson yashimye Abajyanama b'Ubuzima bagira uruhare mu kurwanya malaria - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cyabikoze mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu nshingano zabo zo guhashya indwara ya Malariya, kandi bazikoraga babikunze, batanahembwa.

SC Johnson kandi yakoze iki gikorwa igamije kwifatanya n'u Rwanda ndetse n'Isi yose muri rusange mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya Malariya wizihizwa ku wa 25 Mata buri mwaka, hakanashimirwa abagira uruhare rukomeye mu kurwanya iyi ndwara.

Iki kigo gifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa bacyo barimo Raid, Minisiteri y'Ubuzima (Minisante) n'Umuryango wita ku buzima, Society for Family Health (SFH) Rwanda, hatanzwe amahugurwa muri gahunda yiswe 'Certified Care', aha ubumenyi bwisumbuye abo Bajyanama b'Ubuzima.

Ayo mahugurwa yahawe abagore bari basanzwe bafite inshingano zo kuba Abajyanama b'Ubuzima ariko batabifitiye impamyabushobozi, hagamijwe kubaha ubumenyi bwisumbuyeho bubafasha kubikora kinyamwuga.

Umuyobozi Mukuru wa SC Johnson, Dr. Herbert Fisk Johnson yavuze ko aba Bajyanama b'Ubuzima bagize uruhare rukomeye mu guhashya Maralia mu Rwanda, bityo ko bakwiriye gushimirwa ibikorwa byabo.

Ati "Mu gihe kinini itsinda rya SC Johnson ryamaze mu Karere ribana ndetse rinakorana n'Abajyanama b'Ubuzima, byatugaragariye ko bakwiriye kugaragarizwa ko bashimirwa uruhare bagira mu kwita ku buzima''.

Dr. Fisk avuga ko abo bagore bagize uruhare mu kurokora ubuzima bw'abantu benshi, bityo ko ibikorwa byabo bidashobora kurenzwa ingohe.

Indwara ya Malariya iza ku mwanya wa Karindwi mu mpamvu zitera impfu mu Rwanda, ibyatumye Leta y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo, ishyiraho ingamba zitandukanye mu guhashya iyi ndwara.

Mu zashyizweho harimo kuba abaturage barafashijwe mu bukangurambaga no kubona serivisi n'ubuvuzi hafi yabo, kugira ngo bivuze hakiri kare iyi ndwara itarabazahaza ngo ibe yanabahitana.

Ibi byagizwemo uruhare rukomeye n'Abajyanama b'Ubuzima kuko bavura 55% by'abarwara Malariya mu Rwanda.

Umujyanama w'Ubuzima utuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro, Olive Mukandayisenga, ni umwe mu bahawe impamyabushobozi, ndetse akaba azajya anahabwa agahimbazamusyi. Yavuze ko bizatuma ashobora kwita ku muryango we, kandi akanatera imbere mu bukungu.

Ati 'Mbere iyo umwe mu bo mu muryango wanjye yarwaraga Malaria, byansabaga guhagarika akazi kugira ngo mbashe kumwitaho. Guhabwa impamyabushobozi y'imirimo maze iminsi nkora no guhembwa, bisobanuye ko nshobora kwita ku buhinzi umuryango wanye ukora, ukabaho ufite ubuzima kandi wishimye kandi nkabikora ndinda ubuzima bwanjye n'ahazaza hanjye.'

SC Johnson yo mu byo yakoze harimo gufasha Leta y'u Rwanda kugira ngo abo bajyanama bahabwe ubumenyi bw'isumbuye mu kuvura iyi ndwara no kwita ku barwayi.

Gusa iki kigo nticyifuje ko birangirira aho, ahubwo cyari kinagamije ko abo bajyanama bakora ako kazi kinyamwuga bakanagahemberwa mu kubaka ahazaza habo.

Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko ubukana bwa Malariya bwagabanutse hagati ya 2000-2019 bitewe n'uko ibihugu byafashe ingamba mu kuyihashya.

Muri 2000 yishe abantu 896,000, muri 2015 yica 562,000, naho muri 2019 yica abagera ku 558,000.

Gusa iyi ndwara yongeye gukaza umurego ku kigero cya 12% muri 2020 ukurikije imibare yo muri 2019, bitewe n'uko Isi yari ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 bigatuma ibihugu bimwe bitabona uburyo buhagije bwo kwita ku barwayi ba Malariya.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sc-johnson-yashimye-abajyanama-b-ubuzima-bagira-uruhare-mu-kurwanya-malaria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)