Senateri Evode Uwizeyimana yasabye urubyiruko kwiga amateka kugira ngo ruhangane n'abapfobya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Senateri Evode yabisabye urubyiruko mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko abahagaritse jenoside yakorewe abatutsi ari urubyiruko ndetse n'abagiye bayishyira mu bikorwa benshi ari urubyiruko, bityo rukwiye kwiga amateka no kuyamenya kugira ngo ruhangane n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati 'Mu bwicanyi impuzamigambi, interahamwe n'inkuba, uru rubyiruko rwose rwari mu bwicanyi, urubyiruko rwabugizemo uruhare runini nanone urubyiruko rugira uruhare rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi kandi uyu munsi na none urubyiruko ku mibare dufite igaragaza ko ruracyari hejuru, icyo turusaba nta kindi ni ukwiga amateka y'igihugu cyabo bakayamenya kuko nibyo bizatuma bashobora no guhangana n'abahakana kandi bagapfobya jenoside.'

Senateri Uwizeyimana yongeyeho ko icyo abanyarwanda bifuza ari gihugu cy'ubudaheranwa kandi kubigeraho bisaba ko urubyiruko rwiga rukanamenya amateka rukagira ubumenyi kuko rutabufite rutajya mu mpaka ku ngingo nk'izo n'abafite ubumenyi buruta ubwarwo.

Uwarokokeye Jenoside yakorewe anbatutsi mu 1994 muri Saint Famille, Angelique Ndoha Uwamariya, yavuze ko jenoside yabaye afite imyaka 12 ndetse kubera umutima wihangana no kutagira igihunga interahamwe zanze kumwica zimwita akana k'Imana.

Ati 'Jenoside yabaye mfite imyaka 12 mba umwana ufite ubwenge, navuye mu mirambo inshuro nyinshi najyaga ku nzuzi inshuro nyinshi ariko nta na rimwe navuyemo umutima ngo numve urakutse, umutima wanjye wahoraga mu gitereko kubera iyo mpamvu ibyo nabonaga byose narabyibukaga batangira kunyita akana k'Imana kuko batiyumvishaga ko inkotanyi zizatsinda.'

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko intwaro zikomeye abanyarwanda bafite ari izo kubungabunga inzibutso za jenoside n'amateka bigasigwasirwa.

Yashimiye ko mu minsi iri mbere hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mageragere no gusana urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ya Cyahafi mu Murenge wa Gitega.

Ngabonziza yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uko biyubatse, abizeza ko hari kwigwa uko inzu zabo zisanwa kugira ngo babone aho kuba.

Muri uyu murenge wa Muhima bivugwa ko hashobora kuba hariciwemo abatutsi barenga 1000 muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Senateri Evode Uwizeyimana yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-evode-uwizeyimana-yasabye-urubyiruko-kwiga-amateka-kugira-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)