Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko kuba ibipfa byose mu mupira byitirirwa iyi kipe y'ingabo z'igihugu atari byo kuko bibaye ari ukuri batakabaye bamaze imikino 4 badatsinda.
Yabitangaje nyuma y'umukino wa shampiyona w'umunsi wa 27 iyi kipe yanganyijemo na AS Kigali 1-1.
Wahise wuzuza imikino 3 yikurikiranya iyi kipe idatsinda aho yanganyijemo na AS Kigali na Gasogi United itsindwa na Police FC.
Aganira n'itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ibyo bitirirwa byo kugena uko imikino iri bugende bifashishije abasifuzi ari ibinyoma.
Yavuze ko ibyo byari kuba nko ku gihe cya Perezida Kabyarimana aho na kaporali (corporal)yavugaga umusifuzi agashyiraho ibyo yifuza.
Ati "ubundi Chariman wa APR FC nkanjye, nkurikije igihe cya Habyarimana na Kaporali (Corporal) yaravugaga umusifuzi agashyiraho ibyo uwo Kaporali yifuza ariko uyu munsi Chairman wa APR FC mwese muzi w'umu-General ngira ngo ibintu byose byakagiye mu nyungu za APR FC, ariko si mpanya ko ariko bimeze, na we ubwawe wivugiye ko tumaze imikino 4 bitagenda neza."
Yakomeje avuga ko atari uko ananiwe gutanga ayo mabwiriza kandi abasifuzi bakayakurikiza, ahubwo mu mupira amakipe aba agomba guhatana itsinda igatsinda nta bindi bibyihishe inyuma.
Ati "impamvu iyo mikino 4 ishize bitagenda neza si uko ntashobora gutanga amabwiriza, nayatanga kandi bakayumva ariko ntabwo byaba ari "fairplay" (ntibyaba binyuze mu nzira nziza), abantu baba bakwiye kubona ibyo baba bakoreye."
Yakomeje avuga ko bitari bikwiye kuba ibyananiranye byose bikwiye kugerekwa kuri APR FC.
Ati "mbonereho iki kibazo kugishyira kuri mwe b'abanyamakuru, izo ni imvugo zitubaka, ibyananiranye hirya no hino kubera uyoboye igihe iki n'iki, byose bigomba kujya muri APR FC."
"Rimwe na rimwe nkabyumva kuko bazi ko icyo APR FC yavuga cyose cyaba, ariko na none dukoresheje iyo mvugo ko icyo dushatse cyose kiba mu nyungu z'abafana benshi, bavuga ngo za ngabo dore igitugu cyazo kandi atari byo twatojwe."
Gusa na none uyu muyobozi yavuze ko batakwicara ngo barebere ikipe irengana, ko igihe cyose yarenganywa biteguye kuba bajya mu manza.
Atangaje ibi mu gihe iyi kipe yagiye igaruka mu majwi inshuro nyinshi ku mikino imwe n'imwe yatsinze hakavugwa ko hari ukundi byagenze bitanyuze mu nzira nziza.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 54, amanota 3 inyuma ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde n'amanota 57, hasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire.