Sinshaka kubaraga imiruho ! Zari Hassan yahishuye ikintu gikomeye kubana be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda,,Zarinah Hassan, uzwi ku izina rya "Zari the Boss Lady" nyina w'abana batanu barimo 2 yabyaranye n'umuhanzi Diamond Platnumz, Zari Hassan yavuze ko impamvu akora cyane ari ukugira ngo azarage abana be imitungo aho kubasigira ihungabana.

Zari uba muri Afurika y'Epfo afite abana 5 barimo abahungu bakuru 3 yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we witabye Imana, Ivan Semwanga n'umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Diamond Platnumz.

Yasabye abantu kudacika intege kuko ushobora gukora imyaka 4 nta musaruro ariko ku wa 5 ukabona uwikubye.

Ati "ushobora gukora imyaka 4 nta musaruro ariko ku wa 5 ukaba ikimenywa na bose ku Isi. Izo ni zo mbaraga zo kudacika intege."

Yakomeje avuga ko impamvu adacika intege, akarara amajoro ari uko adashaka kuzasigira abana be ihungabana ahubwo azabarage imitungo.

Ati "impamvu nkora cyane ndashaka kuzaraga abana banjye ubutaka, ubucuruzi n'imitungo. Nta bubabare, nta hungabana no guhangayika."

Abahungu be 3 bashobora kuba barahuye n'ihungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko nyuma y'uko Semwanga yitabye Imana, bari baramaze gutandukana byakuruye imvururu nyinshi mu muryango ariko nyuma biza kwemezwa ko abana ari bo bagomba kuragwa imitungo ya se.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sinshaka-kubaraga-imiruho-zari-hassan-yahishuye-ikintu-gikomeye-kubana-be

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)