SKOL yashyize igorora abakiriya bayo mu gitar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki igitaramo kizaba ku wa 6 Gicurasi 20223 muri 'Parking' ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Abahanzi bamaze gutangazwa bazaririmba muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo barimo Riderman, Bushali, Fireman, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe ndetse na Zeo Trap. Imiryango y'ahazabera iki gitaramo izafungurwa guhera saa cyenda z'amanywa.

Ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Skol Rwanda, Tuyishime Karim, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya b'uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.

Avuga ko muri iki gitaramo abantu bakwiye kwitega ibyishimo ndetse no gusabana banywa ibinyobwa bya Skol. Ati 'Abantu bitege kunyurwa n'ikirori giherekejwe na Skol Lager mu buryo batarigera babona kuva uyu mwaka watangira.'

Tuyishimire avuga ko bahisemo abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bashingiye ku 'bahanzi bazwiho gushimisha benshi no kwitwara neza ku rubyiniro iyo bari imbere y'abafana babo n'abakunzi b'umuziki muri rusange'.

Avuga ko nka Skol 'turifuza ko buri muntu uri muri Kigali yabasha kumva ibyiza by'umuziki nyarwanda biherekejwe n'inzoga za Skol'.

Tuyishimire avuga ko kwinjira muri iki gitaramo 'bigusaba kugura amacupa 2 ya Skol wihitiyemo ubundi ukabasha kwitabira igitaramo'.

Ibi bitaramo bigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Skol bikomereje i Kigali nyuma y'uko abahanzi batandukanye barimo Bushali, Marina, Mr Kagame bataramiye mu Karere ka Muhanga, mu Karere ka Musanze ndetse n'ahandi.


Uruganda rwa Skol rwahuje abaraperi mu gitaramo 'Nyega Nyega na Skol Lager'
Riderman uzwi mu ndirimbo nka 'Mambata', 'Inyuguti ya R', 'Icupa ry'imiti' n'izindi ategerejwe muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ku wa 6 Gicurasi 2023 

Umuraperi Bushali wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Kugasima' agiye kongera gususurutsa abakunzi b'ibinyobwa bya SKOL 

Fireman wongeye kwigaragaza kuva mu myaka ibiri ishize mu ndirimbo nka 'Muzadukumbura' yakoranye na Nel Ngabo, 'Bafana Bafana' na Knowless na Bull Dogg n'izindi 

Umuraperi Danny Nanone ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Nasara' yakoranye na Ariel Wayz, 'Iminsi myinshi' n'izindi 

Papa Cyangwe uherutse gusohora indirimbo 'We sha', 'Its' okay' yakoranye na Afrigue na Fireman n'izindi 

Umuraperi Logan Joe uzwi mu ndirimbo nka 'Njyewe utazi', 'Ndi Good' yakoranye na B-Threy 

Umuraperi Zoe Trap utanga icyizere muri Hip Hop, azwi mu ndirimbo nka 'Umwanda', 'Naretse kubaya', 'Si sawa' n'izindi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128633/skol-yashyize-igorora-abakiriya-bayo-mu-gitaramo-yahurijemo-abarimo-riderman-fireman-na-bu-128633.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)