Trump ari mu nkiko ashinjwa kwishyura Daniels $130,000 ariko ntabimenyekanishe, ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika mu 2016.
Trump n'uwo mugore wahoze ari umukinnyi wa filime za 'pornographie', bivugwa ko baryamanye mu mwaka wa 2006.
Amafaranga yishyuwe Daniels mu 2016 yari ayo kugira ngo aceceke atazavuga ko yaryamanye na Trump, bikamubuza amahirwe yo gutsindira kuyobora Amerika.
Ibyaha byo guhimba inyandiko agamije guhishira ibyaha yakoze biramutse bimuhamye uko abishinjwa, Trump yakatirwa igihano kiri hejuru y'imyaka ijana.
Stormy Daniels yavuze ko atifuriza Trump gufungwa. Yagize ati 'Ntabwo ntekereza ko ibyaha ashinjwa kuba yarakoze kubera njye bikwiriye kumufungisha. Niba hari ibindi byaha yakoze, byo nibasanga bimuhama bazamufunge.'
Ku wa kabiri tariki 4 Gashyantare nibwo Trump yitabye urukiko rwa Manhattan yisobanura ku byaha 34 ashinjwa, bijyanye no guhimba inyandiko, aho amafaranga yishyuwe Daniels mu nyandiko hahinduwe icyatumye yishyurwa, kandi bihanwa n'amategeko.