Sudan:Agahenge k'irayidi nti kubahirijwe,urusaku rw'imbunda ziremereye rurakomeje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugi wa Khartoum ukomeje kuba isibaniro ry'ibiturika bitandukanye nyamara hari hemejwe guhagarika imirwano ngo abaturage babashe kwizihiza umunsi mu kuru w'Irayidi.

Si mu murwa mu kuru wa Khartoum gusa havugwa imirwano, ahubwo no mutundi turere tugize igihugu cya Sudan intambara yamaze ku hasatira.

Kugeza ubu abantu 300 bamaze kwicwa ,abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse kuva imirwano ihanganishije igisirikare cy'igihugu yatangira.

Abahanganye muri Sudan n'abasirikare bayobowe na Abdel Fattah al-Burhan na Mohamed Hamdan Daglo wari umwungirije mu gisirikare uyoboye ingabo z'abaparakomando mu kitwa RSF (Rapid Support Forces)

Amakuru aturuka mu mugi wa Khartoum avuga ko ibisasu byituye ku bikorwa remezo byinshi birimo n'imisigiti yasengeragamo asiramu bariho basoza ukwezi ko kwigomwa kuzwi nka RAMADHAN

Ibyo biturika byatewe n'indege z'intambara n'imbunda nini cyane ziri kwifashishwa n'abasirikare bahanganye mu gihugu basa naho batitaye ku baturage babuze uko bahunga iyo mirwano yaje ibatunguye nk'uko babyivugira

Umunyamabanga wa Lonu , Antonio Guterres na Antony Blinken w'Amerika bari basabye impande zihanganye agahenge byibura k'iminsi 3 ngo bafashe abene gihugu bizihiza Eid ariko nti kubahirijwe .



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-agahenge-k-irayidi-nti-kubahirijwe-urusaku-rw-imbunda-ziremereye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)