Byatangajwe n'ishami rya Lonu rishinzwe kurengera umwana Unicef,yavuze ko ihangayikishijwe n'uwo mubare ushobora no kwiyongera kubera imirwano imaze iminsi itandatu yanze no guhagarara.
Abana bamwe bakomerekeye mu bisasu byabaguyeho ku ishuri abandi bahasiga ubuzima nk'uko Unicef yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.byasebye ko ibitaro bihungisha inkomere kuko nabyo byasatiriwe n'intambara.
Sudan ikeneye ubutabazi bwihuse kuko imirwano imaze gushyira mu kaga k'inzara abana babarirwa mu bihumbi 50 bakomeza no kwiyongera kubera imishyamirano ikomeje muri icyo gihugu.
Unicef tangaje ko niba imirwano ikomeje ku kigero iriho ubu,ikiguzi cyayo gikomeje kwishyurwa n'abana bato badafite imbaraga zo guhunga bari kuhasiga ubuzima ku bwinshi.
Kugeza ubu muri sudan inkingo zifite agaciro ka miriyoni 40 z'amadorari ziri kwangirika kubera kubura amashanyarazi yaciwe n'imirwano ikomeje kwerekeza mu rwobo igihugu muri rusange.
Kuva gutana mu mitwe byatangira ,byibura abagera kuri 270 bamaze kwitaba Imana bazize urugomo rwakurikiye intambara nk'uko imibare ya Ambasade y'America ibigaragaza mu mugi wa Khartoum.