Tito Rutaremara yagaragaje imizi y'ingengabitekerezo y'urwango rwavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikiganiro yatanze ku wa 12 Mata 2023, ubwo abayobozi n'abakozi b'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG) na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bari mu mugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu, Ntamfura Silas, yatanze ubuhamya bw'uko yiyemeje kutarebera Abatutsi bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ubwo yari azi ko kubarokora byari kumugiraho ingaruka zo kwicwa, ubushobozi yari afite arabukoresha.

Yagarutse ku kuntu yahungishije Abatutsi abavana mu Rwanda abajyana mu Burundi, abanyuza mu ishyamba ry'ibilometero 22 afashijwe n'abandi basirikare bake.

Uwamuyoboraga mu gisirikare yarabimenye ategeka ko bagenzi be bamurasa kuko ari umugambanyi ariko ntibabikora.

Ntamfura yavuze ko atazibagirwa ijoro ryo ku wa 11 Mata 1994, ubwo Interahamwe ziherekejwe n'abasirikare batera mu Bugesera.

Ati 'Icyo gihe nabonye abantu nitaga inshuti zanjye bahindutse ibisimba, abasirikare biyambuye amahame abagenga, batangira kwica abasivili, sinabashije kwihanganira ibyo nabonaga. Nibajije icyo nakora ngo mfashe abantu bari mu byago, gusa ntibyari byoroshye.'

'Hari bamwe muri bagenzi banjye babigerageje mbere yanjye ariko ntibyabahira kuko byabashyize mu bibazo. Ndibuka umusirikare wahise yirukanwa agategezwa Interahamwe zigahita zimwica kuko yagerageje kurokora abantu bahigwaga.'

Yakomeje ati 'Kuva ubwo nahise numva ko igihe kigeze ngo bamenye ko nitandukanyije nabo mu bwicanyi nubwo nashoboraga guhabwa ibihano. Niyemeje kudapfa nk'ikigwari nibura nkabanza kurokora abantu bake ubundi nanjye bakanyica. Ni bwo natangiye umugambi wo gutwara Abatutsi rwihishwa mu Burundi.'

Ntamfura avuga ko umugambi we wari ugutwara abantu benshi mu Burundi uko abishoboye, abanyujije mu Ishyamba rya Gako.

Ati 'Umugambi wanjye nawuhuje na mugenzi wanjye nizeraga bikomeye witwa Karemangingo, dutangira gufata abantu tukabahisha mu nzu ye. Twabahishagamo byagera saa Mbili z'ijoro tugatangira kubatwara i Burundi.'

'Twanyuraga mu mashyamba twirinda bariyeri za gisirikare zabagamo, twagombaga kugenda mu bihuru no hafi yabyo twirinda ikivunge kugera mu Burundi. Ubwa mbere nabashije gutwara abantu 18 mbageza mu Burundi, kuva ubwo intego yanjye yabaye guhungisha Abatutsi benshi.'

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Pascal Bizimana Ruganintwali,yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera gukomeza abayirokotse.

Ati 'Ni umwanya wo kwamagana ibitandukanya Abanyarwanda hakumirwa ingengabitekerezo ya Jenoside hakimakazwa ubumwe bw'Abanyarwanda.'

Yakomeje agira ati 'Mu gihe twibuka dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze twiyubaka, nk'abakozi ba Leta dukwiye kunoza akazi dukora, tukiteza imbere ubwacu, tukanateza imbere igihugu cyacu.'

Jenoside yarateguwe irigishwa

Mu kiganiro cyagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutaremara yagaragaje ko urwango Abahutu bagiriye Abatutsi rwabibwe n'Abakoloni kuva kera.

Ati "Baragiye barabyandika, bakagenda babyigisha noneho bibanda ku rubyiruko cyane kurusha abandi. Ibintu byakozwe buhoro buhoro, noneho bigeze muri za 1962 hatangira ubwicanyi, biba Jenoside."

Avuga ko byatangiye ari ingengabitekerezo y'amacakubiri, bigera aho batangira kwigisha ko 'Umututsi' adakwiye kubaho kuko aramutse anameneshejwe ashobora kuzagaruka.

Ati "Ariko ibyo kugira ngo babyigishe neza byatangiye mu 1966, ni bwo Aba-Parmehutu batangiye kwigisha neza bahereye ku rubyiruko guhera hasi."

Yakomeje agira ati "Iyo ngengabitekerezo yakomeje kwigisha mu rubyiruko rwo muri Kaminuza ku buryo yaje kugera mu 1973 yarabaye iya Jenoside. Urwo rubyiruko rwarayikuranye kandi kuri Repubulika ya Kabiri ni rwo rwayoboye igihugu na rwo rurayigisha."

Ikindi Tito Rutaremara agaragaza ni uko iyo ngengabitekerezo yatangiye kwigishwa binyuze mu itangazamakuru ndetse n'abayobozi batangira kujya bakoresha imvugo zijimije mu kwigisha urwango n'iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga ko igihe cyageze noneho hatangira umugambi wo gutegura uko Abatutsi bazicwa ari nabwo hatangiye gukora amalisiti ndetse n'Interahamwe zitangira gutegurwa, zohereza muri za komine zitandukanye.

Rutaremara avuga ko igihe cyageze 1994, iragera umugambi wa Jenoside ushyirwa mu bikorwa maze Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi 100.

Ati "Jenoside yakorewe Abatutsi rero irangiye Leta yubatse igihugu cyunze ubumwe, igarura bwa bumwe bw'Abanyarwanda."

Rutaremara agaragaza ko kuri ubu hagezweho urugamba rw'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ari narwo rukomeye kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Ati "Abari hanze barabyigisha n'ubwo n'abari hano bakiyigishiriza ku ishyiga no ku mbuga nkoranyambaga. Ni ugushaka uko tugomba kubirwanya nk'uko n'ibindi twabirwanyije."

Yavuze ko u Rwanda rwavuye kure bityo Abanyarwanda bose bahamagarirwa gufatanya kongera kurwubaka.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa, yavuze ko kuri ubu igihugu cyabohowe kandi kiyobowe neza ariko kugira ngo kidasubira aho cyavuye hakenewe imbaraga za buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Niba aho ngaho twavuye tudashaka kuhasubira, niba dushaka gusigira abana twabyaye cyangwa abo tuzabyara igihugu kizima ni uko turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside."

Gasinzigwa yasabye abakozi b'ibi bigo n'Abanyarwanda muri rusange kugira indangagaciro yo gukunda igihugu kuko ukunda igihugu atarangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Muri Bibiliya, itegeko risumba ayandi ni ugukundana. Natwe ndashaka ko itegeko ryo gukunda igihugu turirutisha ayandi yose. Nidukunda igihugu tuzubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, nidukunda igihugu tuzakora inshingano zacu neza, nidukunda igihugu tuzagira indangagaciro zo gukorera igihugu kwiyubaka no ku cyubaka."

Ubutumwa bwatanzwe n'abayobozi muri uyu mugoroba bwose bwagarukaga ku gusaba abakozi b'ibi bigo guharanira kwiteza imbere kuko nibabigeraho bazaba beretse abashatse gusenya u Rwanda ko batageze ku ntego ndetse batazanigera bazigeraho.

Ni umuhango witabiriwe n'inzego zirimo iza Polisi n'abandi bashyitsi batandukanye
Tito Rutaremara yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yahemberewe kuva kera
Abakozi b'ibigo bya RRA, NEC na OAG bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Abayobozi b'ibigo bya OAG, RRA na NEC bari kumwe na Tito Rutaremara mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yagaragaje-imizi-y-ingengabitekerezo-y-urwango-rwavuyemo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)