Umuhanzi wubatse izina, Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki yateguje abakunzi b'umuziki be ko arimo gukora kuri album ye nshya yise 'Essence' izagera hanze vuba.
Uyu muhanzi usanzwe ari n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) akaba agiye gusohora album ye ya 8.
Ni Album uyu muhanzi yavuze ko azashyira hanze tariki ya 5 Gicurasi 2023 saa 11h55' izaba yageze hanze.
"Essence", ni album igiye kuza ikurikira izindi yakoze ari zo; "Kuki", "Sibeza", "Ntibanyurwa", "Komeza utsinde", 'Ndakubona' na "Mbabarira Ugaruke'.
Tom Close agiye gusohora album ya 8 yise Essence